21.4% baratsinzwe mu bizamini bisoza Ayisumbuye

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho muri rusange batsinze ku gipimo cya 78, 6%, hakaba n’icyiciro hatsinzemo 67, 5% byabakoze ibi bizamini.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko imibare y’abatsinze muri uyu mwaka iri hasi cyane ugereranyije n’umwaka ushize, avuga ko kuba abatsinze ari bake, biri mu mujyo wo gukaza ireme ry’uburezi, kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego rwihaye mu cyerekezo 2050.

Ati “Murabizi ko u Rwanda hari ibyo rwiyemeje kugeraho mu cyerekezo 2050, bisaba ko tuzazamuka mu ntera y’ubumenyi ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi, icyo bisaba rero ni ukugira ngo ubwo bumenyi tubukaze, tubushyiremo imbaraga.”

Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko nk’inzego zireberera uburezi ndetse na Guverinoma muri rusange, intego ari uko abana bahabwa ubumenyi buzabafasha gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje kugeraho.

Ati “Ari mu kwigisha ari no mu kubaza no mu gutsinda tujya imbere, turasaba abantu ko babishyiramo imbaraga kuko uburezi ni bwo tuzashingiraho kugira ngo tugere ku cyerekezo 2050, kuko ntabwo dushobora kuyigeraho ubumenyi butazamutse, turasaba ubufatanye kugira ngo abana bacu bazabashe kuzamuka bafite ubwo bumenyi navugaga.”

Muri rusange hari hiyandikishije abanyeshuri 91 713, hakora abanyeshuri 91 289 bangana na 99,5% by’abagombaga gukora. muri aba bakoze, hatsinze abanyeshuri 71 746 bangana na 78,6%. Ni ukuvuga ko abanyeshuri bangana na 21,4% baratsinzwe.

Abiyandikishije bagombaga gukora ibizamini bya Leta mu mashuri y’ubumenyi rusange (General Education) bari 56 543, ariko hakora 56 300, aho abatsinze ari 38 016, bangana na 67,5%. Ni ukuvuga ko muri iki cyiciro abatsinzwe ari abanyeshuri 18 284 bangana 32,5%.

Naho mu cyiciro cy’amasomo y’imyuga n’ubumenyi-Ngiro (Technical Secondary Education), hari hiyandikishije abanyeshuri 30 899, ariko hakora abanyeshuri 30 730. muri aba abatsinze ni abanyeshuri 29 542 bangana na 96,1%. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari abanyeshuri 1 188, banagana na 3,9%.

Naho mu mashuri y’inderabarezi, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini ya Leta, bari 4 271, hakora 4 268, ndetse abangana na 4 188 (98,1%) baratsinda. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari 80 bangana na 1,9%.

Ugeranyije amanota y’uyu mwaka wa 2024, n’amanota yavuye mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, usanga harimo intera nini kuko mu mwaka ushize, mu bigaga mu Bumenyi Rusange abiyandikishije bari 48669; abagera ku 48455 barakoze. Abatsinze bari 46.051 bangana na 95,4%. Abandi 4,9% ntibabashije kugera ku bipimo by’imitsindire.

Mu Nderabarezi Rusange abatsinze bari 99,7%, naho mu masomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abatsinze bari 97,5%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko abanyeshuri batsinzwe, barimo abazakenera gusibira bazafashwa haba ku bigo bigagaho cyangwa ibindi bashobora kujyaho.  Ku bazakenera gukora ‘Candidat Libre’, yavuze ko hakozwe ubugenzuzi ku bigo bitanga iyo serivisi ndetse hari urutonde rw’ibyemejwe bitewe n’ubushobozi basanze bifite.

Ati “Hariho abazifuza gusubira mu mashuri, rwose ntawe uzababuza gusubirayo ariko utashaka gusubirayo twanakoze isuzuma kuri ibi bigo bikoresha ‘Candidat Libre’, hari ibyo tumaze gusuzuma tuzi neza ko bizabafasha.”

Abatsinze neza ntibazigira ku nguzanyo muri kaminuza za Leta, bazishyurirwa ikiguzi cy’uburezi, banahabwe amafaranga yo kubatunga nk’abandi bose.

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA