80% byayo yoherezwa hanze y’u Rwanda, Icyuho mu masoko yo kwandikisha ibitabo

Inzego zigenzura ibyo kwandika no gushyira ibitabo hanze ziravuga kuba 80% by’ayo masoko ajyanwa hanze y’u Rwanda biterwa nuko abakora iyo mirimo badaterwa inkunga na za Banki kubera ko nta mikoranire ihamye bafitanye bigatuma ubushobozi buba bucye.

Ibi byagarutsweho mu biganiro biheruka guhuza inzego zifite aho zihuriye n’imirimo yo kwandika ibitabo zirimo urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB, abandika ibitabo n’ibigo by’imari bitadukanye.

Senzeyi Aime Yedidya, Umuyobozi Mukuru w’umuryango utari uwa Leta USAID Ibitabo kuri Twese avuga ko magingo aya mu Rwanda ikibazo gihari ari uko abikorera bakora mu kwandika no gusohora ibitabo batarahuza na banki mu kwagura isoko ryo gusohora ibitabo kuko hakiri amabanki abifata nk’ibintu bishya kandi nyamara bimaze imyaka myinshi hakaba na bamwe mu bakora iyi mirimo batabitsa muri banki bigatuma batagirirwa icyizere.

Ati: “Abakora muri ayo masoko ntabwo bafite imikoranire na za banki. Iyo tuvuze imikoranire ni ukubitsa amafaranga, iyo batabikora rero nta cyizere banki zibagirira. Ariko hari na banki zidasobanukirwa neza iri soko ry’ibitabo, babifata nk’ibintu bishya nyamara ni ibintu bimaze imyaka myinshi.”

Umwanditsi w’ibitabo mu mashuri Theo Gakire Ntarugera nawe yungamo ati“Mu mashuri harimo ibikoresho bifasha abarimu kwigisha bikiri bike cyane kandi ubushobozi mu Rwanda burahari bwo kubikora, ariko ibibura nuko abantu bagomba gukorera hamwe kugira ngo abatanga ayo mafaranga yo gutera inkunga gukora ibitabo, ari Guverinoma cyangwa imiryango itari iya Leta, bagakorana na banki n’abikorera kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”

Senzeyi Aime Yedidya yahamije ko kwandikishiriza ibitabo hanze y’u Rwanda bidindiza umuco wo gusoma kuko benshi batabona ubushobozi bwo kubigura.

Uwo muyobozi avuga ko kandi abashaka gutanga amasoko mu gihugu mu gihe batanze isoko bakabura kompanyi yujuje ibisabwa bihagije, ba nyir’ugutanga isoko bahitamo kurijyana hanze y’igihugu.

Ku ruhande rw’ibigo by’imari bavuga ko abakora imiromo yo kwandika ibitabo badatanga amakuru ahagije ku buro ama banki yabizera nk’uko byavuzwe na Nkurunziza Pascal, Umuyobozi Ushinzwe Imishinga (Program Manager) muri Equity Bank Rwanda.

Ati: “Kugeza uyu munsi ni bacye mu Banyarwanda ushobora kubaza amakuru ajyanye no gucapa ibitabo, ese biragurishwa, Abanyarwanda bagura ibitabo bangana bate? Isoko ry’ibitabo rihagaze rite? Ayo makuru yose iyo utayafite ujya gutera umushinga inkunga utazi ikizawuvamo”.

Muri ibi biganiro, nyuma y’uko buri ruhande rugaragaje imbogamizi REB yasabye banki n’ibigo by’imari gushyira hamwe bakanoza imikoranire n’abakora ibitabo kugirango mu gihe hatanzwe amasoko babashe kuyapiganira nta mbogamizi.

80% by’amasoko yo kwandika ibitabo yoherezwa hanze y’u Rwanda

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA