Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yatangaje ko Salma Mukansanga ari mu basifuzi batazasifura imikino y’igikombe cy’imikino y’Afurika mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2024.
Kizaba ari Igikombe cya Afurika cy’abagabo.
Nta gihe kinini gishize CAF itangaje abasifuzi 32 bazasifura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo kizabera muri Côte d’Ivoire muri Mutarama, 2024.
Kuri rwo hari hariho abasifuzi babiri b’Abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel na Mukansanga Salma.
Mbere y’uko hemezwa urutonde ntakuka rw’aba basifuzi, habanza gutangwa amasomo arimo n’ikizami kigaragaza uko ubuzima bwa buri musifuzi buhagaze.
Ibisubizo byabivuyemo byerekanye ko Mukansanga atari mu byujuje ibisabwa, bityo akurwa ku rutonde.
Ikinyamakuru Mishe Mishe MTV cyatangaje ibi cyavuze no ku makosa ya bamwe mu basifuzi batari kuri uru rutonde barimo uwitwa Janny Sikazwe ukomoka muri Zambia uheruka kurangiza umukino wahuzaga Tunisie na Mali ku munota wa 85 mu gikombe cya Afurika giheruka.
Abandi bakuwe ku rutonde ni Bacary Gassama [Gambia], Maguete N’diaye [Sénégal], Janny Sikazwe [Zambia], na Victor Gomez [Afurika y’Epfo]. Bisobanuye ko hahita hashakwa abasimbura b’aba uko ari batanu.
Mukansanga yaherukaga gusifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye muri Nouvelle Zélande n’icy’abagabo cyabereye muri Qatar cyegukanywe na Argentine.
UBUREZI.RW