Munezero Valentine yabonye ikipe muri Tunisie

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu Bagore, Munezero Valentine, wakiniraga APR WVC, yerekeje muri Sfaxien yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisie ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Munezero Valentine, wari mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda, yerekeje muri Tunisie ku wa Kane, tariki 5 Ukwakira 2023.

Uyu mukinnyi aheruka kwitwara neza mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun muri Kanama, aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa kane ku nshuro ya mbere mu mateka.

Muri iri rushanwa, Munezero yabaye Umukinnyi Mwiza mu gukora service (Best Server) anaboneka mu bakinnyi beza b’irushanwa.

Izina rya Munezero ryatangiye kumenyekana muri Volleyball y’u Rwanda mu 2018. Icyo gihe yari mu Cyiciro cya Mbere akinira IPRC Kigali, yavuyemo abengutswe na APR VC yari amazemo imyaka igera kuri itanu.

Ikipe ya Sfaxien, uyu mukinnyi yerekejemo, ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Tunisie dore ko ari yo imaze kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona, bingana n’umunani ndetse n’ibikombe icyenda by’igihugu.

Mu mwaka w’imikino ushize, Sfaxien yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA