Umuririmbyi w’umunyarwanda, Bruce Melody yashyizwe mu bahanzi batandatu bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Best East African) mu bihembo by’umuziki bya Trace Awards.
Ibi bihembo bizatangirwa i Kigali ku wa 20 Ukwakira 2023 muri BK Arena.
Ni ubwa mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi bizaba hizihizwa imyaka 20 ishize Televiziyo Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi bo ku migabane itandukanye.
Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse kubwira itangazamakuru ko iki cyiciro cya EAC bacyongeyemo mu rwego rwo gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwisanga ku isoko ry’umuziki Mpuzamahanga.
Yavuze ko Trace Africa bashaka ko izaba ikiraro gihuza abahanzi b’imico inyuranye.
Bruce Melodie niwe muhanzi wenyine wo mu Rwanda uhatanye muri iki cyiciro.
Bibaye icyiciro cya kabiri ahatanyemo, kuko ari no mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda gusa ahuriyemo na Kenny Sol, Bwiza, Ariel Wazy na Chriss Eazy.
Mu cyiciro ‘Best East African’ ahanganye na Diamond, umunyamuziki wo muri Tanzania uri mu muziki kuva mu 2006. Arazwi cyane uhereye ku ndirimbo ze zirimo ‘Number One’ yakoranye na Davido. Imyaka amaze mu muziki imushyira imbere mu bahanzi bo muri Afurika, kandi yitaye cyane ku kuririmba injyana ya Bongo Flava.
Aherutse i Kigali aho yaririmbye mu iserukiramuco ‘Giants of Africa’. Ni we washinze Label yise WCB, ibitangazamakuru nka Wasafi Media, yanakoze ishoramari muri Wasafi Bet n’ibindi.
Bruce Melodie kandi ahatanye na Zuchu, umuhanzikazi watangiye guca ibintu kuva mu 2020.
Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Hakuna Kulala’ ntasiba mu itangazamakuru avugwa mu rukundo na ‘Boss’ we Diamond.
Ni umukobwa w’ikimero witaye cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro-Pop, R&B na Bongo Flava.
Afite ubuhanga mu kubyina, bituma benshi mu bareba indirimbo ze badakuraho ijisho.
Muri iki cyiciro kandi harimo umuhanzikazi Nadia Mukani. Ni umukobwa wo muri Kenya, wabonye izuba ku wa 9 Ugushyingo 1996.
Muri 2017 yashyize hanze indirimbo yise ‘Kesi’ yatumye benshi batangira kumuhanga ijisho. Imbaraga ze mu gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa ‘Afro-Po’ zituma benshi batamushidikanyaho. Afite impano nyinshi, kandi afite Label yise ‘Sevens Creative Hub’.
Umuraperi Khaligraph nawe ari ku rutonde rw’abahataniye iki gikombe. Yongeye kwisanga ahatanye na Bruce Melodie, kuko bigeze guhatanira mu irushanwa rya Coke Studio mu 2017. Ni umwe mu baraperi beza Kenya yagize wavutse yitwa Brian Ouko Omollo.
Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Mazishi’ ‘Yego’ n’izindi. Mu rugendo rwe yegukanye ibikombe byakomeje izina rye. Bruce Melodie anafitanye indirimbo Khaligraph bise ‘Sawa Sawa’.
Umuhanzikazi Azawi witegura gushyira hanze album ye yahuriyemo n’abarimo Mike Kayihura nawe ari kuri uru rutonde. Uyu mukobwa akora cyane indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Soul ndetse na R&B.
Mu 2019 yasohoye indirimbo ‘Quinamino’ yakomeje izina rye. Aherutse guca agahigo aba umukobwa wa mbere wagaragaye ku byapa bya ‘Times Square’ mu Mujyi wa Los Angeles.
Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.
Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.
Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.
U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda cyiswe ‘Best Rwandan Artist’.
Nigeria n’iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.
Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.
UBUREZI.RW