Minisiteri y’Uburezi irashimangira ko uruhare ababyeyi bishyuraga ku bigo by’amashuri mu kugaburira abana ku ishuri ruzakomeza kuba rumwe mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko gutumbagira kw’ibiciro ku masoko.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko gushyiraho amafaranga amwe ku bigo by’amashuri nk’uruhare rwabo mu kunganira ibigo by’amashuri kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri byabafashije ndetse bituma n’abana batava mu mashuri kubera kubura amafaranga.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko itumbagira ry’ibiciro ku masoko no kuba hari bamwe mu babyeyi badatanga imisanzu byatumye umwaka ushize ibigo by’amashuri bisigaramo imyenda kuri barwiyemezamirimo babigemuriye ibiribwa n’ibindi bikoresho muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko uruhare rw’amafaranga ababyeyi bishyuye mu kunganira amafaranga leta itanga muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri umwaka ushize n’ubundi ari rwo bazongeragutanga.
UBUREZI.RW