Kigali: Abanyeshuri bahize abandi muguhanga udushya bahawe ibihembo na Kaminuza y’u Rwanda.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda UR bakoze imishinga ihiga iyindi mu guhanga udushya kandi ije gukemura ibibazo biri mu sosiyete, bahembwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2023.

Nishimwe Gad ni we wagize umushinga mwiza kurusha iyindi, ahembwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe na Banki y’Abaturage nk’umwe mu bafatanyabikorwa bateye inkunga iki gikorwa cyimakaza ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nishimwe umushinga we ni uwo kubyaza umusaruro imyanda y’ibirahuri akabibyazamo amakaro, amapave n’ibindi bikenerwa mu bwubatsi.

Nishimwe wahize abandiij ashimira Kaminuza y’u Rwanda yamufashe gukora umushinga we, akavuga ko igihembo yahawe azagikoresha mu kwagura umushinga we.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushizwe imari Kayitare Francoise, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ishimira abanyeshuri bafite imishinga myiza, ko izakomeza gufasha aba banyeshuri kuyagura mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati: “Abanyeshuri batsinze turabashimira kandi imishinga yanyu ni ingirakamaro, mufite ibitekerezo byiza kandi turabasezeranya ubufatanye, kugira ngo iyi mishinga yanyu itange umusaruro. Iyo ni yo ntego y’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda”.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira gahunda nk’izi ku buryo icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuzamura urwego rwo guhanga udushya kizagerwaho ndetse ashimangira ko abakiri bato ari bo u Rwanda rwitezeho guhanga udushya tuzatuma  ruba igicumbi cy’udushya ku Isi.

Ati: “Ubundi mbere wasangaga kuvumbura ubumenyI bwa mudasobwa buhambaye (Software) twarabihariraga ibigo bikomeye ariko ubu si ko bimeze n’abakiri bato barimo kuzikora hanze aha, rero mwe banyeshuri bari muri Kaminuza ndabasaba ngo mukomeze kwagura ubumenyi ndetse na Minisiteri izakomeza kubatera inkunga”.

Mu bahembwe na Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu munsi bose hamwe ni 10, abanyeshuri bakoze imishinga mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.

Uwa mbere yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5, uwa kabiri ahabwa miliyoni 4 mu gihe uwa gatatu kugeza ku wa gatanu bahembwe miliyoni 1 abandi na bo batanu basigaye bahawe amafaranga ibihumbi 500 buri umwe yo kubafasha kwagura imishinga yabo.

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA