Minisiteri y’Uburezi yasabye ko hashyirwa ingufu mu kwigisha umwana akiri muto, mu rwego rwo kumufasha gukurana ubushobozi bwo gutsinda no kumenya ibyo yiga.
Ibi byagarutsweho mu nama yari iteraniye i Kigali yasojwe kuri uyu wa 26 Werurwe 2024, aho abarenga 100 baturutse mu bigo bya Leta, abarimu, abanyeshuri, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abikorera baganiraga ku ntambwe ishimangira imyigire y’ibanze mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Twagiragezu Gaspard yavuze ko hakenewe imbaraga kugirango buri mwana azamuke afite ubumenyi buzamufasha gutsinda mu buzima bwe bwose.
Yagize ati “Dushyize imbaraga n’ubumenyi hamwe, dushobora kwemeza ko buri mwana afite umusingi ukwiye. Kandi uyu musingi niwo ufungura ubushobozi bwabo bwose (abana) kandi ukabashyira mu nzira yo gutsinda ubuzima bwabo bwose.”
Minisitiri Twagirayezu ashima intambwe imaze guterwa mu gusoma no kwandika, agashimangira ko bikwiye gukomeza kunoza no kurandura burundu icyuho cy’imyigire. Agasaba ko hakoreshwa ubumenyi no gushyiraho intego zikomeye zirimo guhuza ubunararibonye bw’afatanyabikorwa bagira uruhare mu burezi.
Yagaragaje kandi ko minisiteri yiyemeje guteza imbere gahunda y’imyigishirize y’ibanze no gushyiraho uburyo bwo gutanga amakuru kugira ngo ishyirwamubikorwa ryayo rigende neza.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko 66 % by’abanyeshuri mu mashuri abanza baba bazi icyongereza, ariko gusobanukirwa bikamanuka kugera kuri 46%.
NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW