Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic (RP) ryahinduye imyigishirize yaryo, rishishikariza abanyeshuri basoje amasomo mu mashuri yisumbuye kuriganamo.
Mu mavugururwa yakozwe harimo kuba iri shuri kur’ubu ritanga impamyabumenyi irenze Advanced Diploma nk’uko byasobanuwe na Eng. Ephrem Musonera, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri RP.
Ati “kuva mu mwaka wa 2021 leta y’u Rwanda yasohoye iteka rya minisitiri rigena ibigenderwaho mu gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi mu Rwanda, ibyo rero byafunguye amarembo mu myuga n’ubumenyingiro kubera yuko mbere ntago amashuri yatangaga impamyabumenyi irenze Advanced Diploma.”
“Kuva icyo gihe ariko abiga TVET nabo bashobora kwiga bakabona Bachelor of technology na Masters of Technology, ibyo rero byatumye muri RP dutangira gutegura integanyanyigisho n’ikicyiro cya Bachelor of technology ari nacyo twatangiye gutanga mu mwaka ushize wa 2023, aho kugeza kuri ubu dufite porogaramu zirindwi zatangiye.”
Eng. Musonera yakomeje avuga ko muri uyu mwaka bateguye izindi porogaramu 15, aho kuri porogaramu 30 zigishwa muri RP bafite 22 zifite icyiciro cya Bachelor’s Degree of Technology. Yongeyeho ko impinduka zirimo aruko abanyeshuri bashya baza kwiga baba bashobora kwiyandikisha ishami ashaka kwiga aba ashobora ku ryigamo kugera kuri Masters of Technology mu gihe mbere wiyandikishaga ukiga gusa Advanced Diploma.
Dr. Ikuzwe Alice, avuga ko kur’ ubu imyumvire yavugaga ko kujya kwiga muri RP ari uguta igihe yavuyeho kuko bafite porogaramu zituma batanga umusaruro ku isoko ry’umurimo kandi impinduka zatangiye kwivugira.
Agira ati “Porogaramu dufite zatangijwe hagendewe ku nkingi z’ubukungu bw’igihugu ndetse n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, aho nabaha urugero dufite porogaramu zishingiye ku bucyerarugendo, ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iz’ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ibishingiye ku ngufu n’ibindi. Ibyo byose bijya gutangira bahanje kurebwa ibikenewe ku isoko kugirango wa mwana muri RP azasohoke agiye gufasha igihugu ndetse abasha guhangana ku isoko ry’umurimo.”
Yakomeje avuga ko uburyo bigishwamo nabwo bubafasha kuko ngo mu mwaka 2021 Rwanda Polytechnic yahinduye imfashanyigisho yakoreshaka kugirango igendane n’icyerecyezo cy’igihugu aho bifuzaga ko abanyeshuri biga bashingiye ku bushobozi ibizwi nka competence based teaching kuko byongerera abanyeshuri ubushobozi bwo gusohoka babasha guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.
Eng. Musonera yavuze ko kugeza ubu Rwanda Polytechnic ifite imfashanyigisho zihagije kuri porogaramu bigisha zose bitandukanye nuko abantu babifata kuko ari ibyo mu minsi yak era yashize.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro riherutse kugeza ku ntekoshingamatego umushinga wo guhindura izina rikava ku kwitwa IPRC ahubwo zigabwa izina rya Koleje.
NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW