Abafite ubumuga mu Rwanda barashima intambwe yatewe mu kubateza imbere no kubaha amahirwe nk’abandi mu myaka 30 ishize, by’umwihariko amahirwe yo kwiga.
Nshimiyimana Alex, ufite ubumuga bwo kutabona wiga Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda(UR) Ishami rya Huye mu mwaka wa kabiri avuga ko abafite ubumuga nabo bahawe amahirwe yo kwiga uko bikwiye.
Kuwa 3 Mata 2024, mu kiganiro cyihariye Nshimiyimana Alex yagiranye na INZIRA, agaruka ku rugendo rwe rwo kwiga, yavuze ko nk’ufite ubumuga bwo kutabona, yagize amahirwe yo kuba ari kwiga Kaminuza kandi intego ni ukuba umunyamakuru w’umwuga.
Yagize ati “Nitabira ishuri buri munsi igihe ryateganyijwe, hanyuma ikindi iyo bigeze ku bisomwa (note) dufite (resource room ) cyangwa se icyumba cyacu cyihariye kidusohorera note mu myandiko yacu ya braille, Dushobora no gukoresha internet kuko baduhaye mudasobwa, umuntu akabasha kugira ibyo yiga bitewe n’ibyo mwarimu ya kwigishije.”
Yakomeje agira ati “Hari porogaramu dufite dukoresha harimo izitwa (screen reader) zivuga buri kimwe cyose kiri kuri screen ya mudasobwa, nizo dukoresha dusoma, dushakisha ibintu biri kuri murandasi nk’inyandiko cyangwa amashusho n’ibindi bitandukanye.”
Nshimiyimana Alex ashimangira ko biga nk’abandi ndetse kuba bafite ubumuga bitaba impamvu yo guhezwa ku masomo, ndetse amanota babona ari ayo baba bakoreye batayahererwa kuba bafite ubumuga.
Nk’umuntu wagize ubumuga bwo kutabona ku myaka 10, ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza bituma asubira inyuma atangirira mu mwaka wa kabiri.
Gusa avuga ko hariki inzitizi z’imyimvure ikiri hasi itarahinduka ivuga ko umuntu ufite ubumuga ntacyo ashoboye, ndetse ibikoresho bakoresha biga bihenze cyane, ku buryo hacyenewe abaterankunga kugira ngo bibe byinshi cyane ku buryo bibasha gukoreshwa mu buryo bukwiye kandi byafasha benshi bafite ubumuga mu myigire yabo.
Yakomeje avuga ko hanakenewe amasomero y’ibitabo bikozwe mu nyandiko ya braille ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo kuborohereza gusoma.
Ati “Na none hagakwiye gukorwa ubukangurambaga ku bana bafite ubumuga bakiri mu cyaro bataramenya ibigo byinshi byigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugirango nabo bige, Ikindi nuko ibigo bya bafite ubumuga byagakwiye kwiyongera.”
Gusa hashimwa intambwe yatwe mu ngeri zose mu guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga, aho benshi bafashwa kuvuzwa no kubona andi mahirwe azamura imibereho myiza yabo izamuka.
Mu myaka 30 u Rwanda rubohowe, hashimwa uburyo abafite ubumuga batagihishwa, ahubwo benshi bumvise ko nabo aria bantu nk’abandi ndetse bakwiye guhabwa agaciro aho guhabwa akato.
Imibare y’ibarura rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda. Muri bo abagore bafite ubumuga ni 216.826 naho abagabo ni 174.949.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW