U Rwanda na Pologne basinyanye amasezerano agamije guteza imbere amasomo ya Siyansi

Guverinona y’u Rwanda na Pologne basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere amasomo ya Siyanse no guhana ubumenyi hagati y’ibigo na Kaminuza biteza ziteza imbere siyanse mu Rwanda n’Ishuri rikuru rya Copernican Academy.

Aya amasezerano yasinywe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Polanye Prof. Shyaka Anastase ndetse na Prof. Krzysztof M. Górski, Umunyamabanga Mukuru wa Kaminuza yitwa Akademia Kopernikańska, ku wa Kane tariki ya 4 Mata 2024 nk’uko byatangajwe n’Ambasade y’u Rwanda muri Poland.

Gushyira umukono kuri aya maserezerano bije nyuma y’ibiganiro hagati ya Ambasaderi Prof Shyaka Anastase n’abahagariye ishuri rya Copernican Academy barimo Umunyamabanga Mukuru n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’iryo shuri.

Muri ibyo biganiro byabaye kuwa 28 Werurwe 2024 impande zombi zaganiriye ku kurushaho kunoza ubufatanye mu rwego rwa siyansi, cyane ko iryo shuri ari Ikigo Mpuzamahanga gihuza abahanga muri siyanse baturutse hirya no hino ku Isi.

Iki kigo kandi ni icya mbere mu gihugu gishyira mu bikorwa gahunda yo gukurikirana imiterere y’Isi mu bya siyansi.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Ambasaderi Prof. Shyaka ni bwo yemeranyije nabo bayobozi ko amasezerano yagombaga gusinywa mu birebana n’ubushakashatsi mu bya siyansi, gutegura no gushyira ku murongo inama zihuza abahanga bo mu bihugu byombi no guhererekanya abanyeshuri bongererwa ubumenyi mu nzego zinyuranye.

Kaminuza ya Copernican Academy ni Kaminuza iri mu zigezweho ku mugabane w’u Burayi, yibanda ku nzego z’ingenzi mu bushakashati mu bya siyansi, ikanakorana n’ishami rishinzwe gutanga ibihembo mpuzamahanga ku bahanga mu bya siyansi mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Pologne bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye
Aya masezerano agamije guteza imbere amasomo ya Siyansi

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA