NESA yatangaje uko abanyeshuri bazakora ingendo basubira ku ishuri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyatangaje uko abanyeshuri bazagenda basubira ku mashuri kwiga igihembwe cya Gatatu, aho aba mbere bazasubira ku ishuri tariki ya 15 Mata 2024.

Mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 5 Mata 2024 n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard risobanura uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazakora ingendo mu gihe  cyo gusubira ku ishuri gutangira igihembwe cya gatatu.

NESA yamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi n’ababyeyi ko abanyeshuri bazatangira gusubira ku ishuri gutangira amasomo y’igihembwe cya gatatu kuwa 15 Mata 2024.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyavuze ko kuwa mbere tariki ya 15 Mata hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze na Burera mu Majyaruguru, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, n’abiga Nyagatare na Gatsibo mu Burasirazuba.

Naho tariki 16 Mata hazagenda abiga mu turere twa Huye, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Rulindo na Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

Ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, hakazagenda abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu turere twa Ruhango, Gisagara, Rubavu, Nyabihu, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.

Kuwa Kane tariki 18 abanyeshuri bazasubira ku masomo ni abiga ku bigo biherereye mu turere twa  Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Muhanga, Nyamagabe, Ngororero na Bugesera.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA yasabye inzego z’ibanze gukurikirana ko abana basubira ku mashuri, zikangurira ababyeyi kohereza abanyeshuri hagendewe kuri iyi ngengabihe.

Ibi byoyongeraho ko ababyeyi bakurikirana niba abana bagenda kare kandi bambaye umwambaro w’ishuri. Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwitegura neza kwakira abanyeshuri bakoresha amasuku, banategura ibiribwa bizacyenerwa.

NESA yatangaje ko abanyeshuri bahagurukira mu Mujyi wa Kigali n’abahanyura berekeza mu zindi Ntara imodoka bazazifatira kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Abanyeshuri bibukijwe ko ntawemerewe kuza ku munsi utari uwo ikigo yigaho kizagendera.

NESA yatangaje uko abanyeshuri bazakora ingendo basubira ku ishuri

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA