Mu Rwanda uburezi mu myaka 30 ishize bwabaye umurunga w’ubumwe n’umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda, kandi buba uburezi budaheza.
Mbere ya 1994 kubona umwanya mu ishuri byabaga bigoye kuko hari ibyashingirwagaho ngo umunyeshuri yemererwe kwiga harimo ivangura n’ironda karere, ndetse amahirwe ntiyahabwa bose kuko hari n’abatsindaga imyanya yabo igahabwa abandi kubera ubuyobozi bubi.
Iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ko mu mwaka w’ 1973, habayeho iyirukanwa n’itotezwa mu mashuri makuru n’ayisumbuye, aho abanyeshuri ba Abatutsi birukanywe hirya no hino mu gihugu, bamwe banahungana n’imiryango yabo mu bihugu bituranyi ari naho bagerageje gushakira amahirwe yo kwiga.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburezi bwasubijwe inyuma cyane, aho nk’inyubako z’amashuri zingana na 66% zari zarasenywe ndetse na 75% by’abakozi ba leta harimo n’abarimu bari barahunze abandi barishwe.
Leta y’Ubumwe yazahuye igihugu harimo n’urwego rw’uburezi,
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatanze umusanzu ugaragara mu kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda by’umwihariko no mu burezi, abanyeshuri bigishijwe kuba umwe isano iruta izindi ari ubunyarwanda.
Mu mashuri buri mwana w’u Rwanda yahawe amahirwe angana yo kwiga, abatishoboye bafashwa kwiga, impfubyi za Jenoside zisubizwa mu mashuri, uburezi bugera kuri bose.
Hubatswe amashuri menshi, ndetse mu 2009 hashyirwaho Nine Years Basic Education, bidatinze hajyaho na Twelve Years Basic Education, aha wabaye umwanya n’amahirwe kuri bamwe batagiraga amikoro yo gukomeza amashuri yisumbuye kuko kwiga ari Ubuntu.
Abafite ubumuga bahawe amahirwe angana n’abandi, bariga nta nkomyi ahubakwa amashuri bashyirirwaho uburyo buborohereza kwiga, imfashanyigisho bifashisha zabaye nyinshi ndetse zikomeza kongerwa umunsi ku munsi aho zidahagije. Kugeza ubu mu Rwanda n’abafite ubumuga bavutsemo ba Doctors.
Mu mwaka 1994 umubare w’amashuri abanza n’ayisumbuye wari 2,162, uyu mubare warazamutse mu mwaka 2021 na 2022 ugera ku 4,842.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, amashuri yigenga yose hamwe abanza n’ayisumbuye yari 168 nayo yageze ku 1,209 mu mwaka wa 2022.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW