Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abanyeshuri barangiza muri Kaminuza batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda icyo yaba yiga cyose azajya yiga indimi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 18 Mata 2024 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza bazajya bigishwa indimi hatitawe ku byo biga, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kugira ubumenyi bwo gusobanura ibyo bize.
Minisitiri Dr. Ngirente yavuze kandi ko porogaramu z’amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda zavuye kuri 161 zikagera kuri 88, imyaka yo kwiga iba 4 aho kuba 3 nk’uko byari bisanzwe ndetse n’umwaka wa mbere akazaba ari naho bigishwa ururimi rw’icyongereza mu mashami yose.
Ibi bije nyuma y’amavugurura yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Gashyantare 27 mu mwaka wa 2024, agamije kongera ama koleje aho yavuye kuri 6 akagera kuri 7, ndetse koleje zigize Kaminuza y’u Rwanda zifite ibyo zihuriyeho zigahurizwa hamwe mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.
Kugeza ubu Kaminuza y’ u Rwanda ibarizwamo abanyeshuri ibihumbi 30, aya mavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda akaba yaratangiye mu mwaka wa 2017 akazarangirana n’uyu mwaka wa 2024.
Abadepite n’abasenateri bakaba bashimye intambwe imaze guterwa mu burezi muri iyi myaka irindwi (NST-1), nubwo hakiri ibicyeneye gushyirwamo imbaraga.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW