Imbamutima z’abanyeshuri basuye Ingoro Ndangamurange z’u Rwanda

Abanyeshuri ba Child Care Academy bishimiye gusura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda basaba ababyeyi kujya batembereza abana babo mu Ngoro Ndangamurage kuko bahungukira ubumenyi bwunganira amasomo yo mu ishuri.

Babitangaje kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024, nyuma yo gukorera urugendo shuri mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda zirimo Iy’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu karere ka Huye, Ingoro y’amateka y’abami mu rukari n’Ingoro Ndangamurage rukumbi y’ibidukikije iboneka ku mugabane wa Afurika.Izere Miriam wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko yashimishijwe cyane no kumenya amateka y’igihugu cye by’umwihariko kumenya uko I Bwami byabaga byifashe.

Ati “Gusura ingoro ndangamurage byamfashije kunguka ubundi bumenyi kuko hari igihe mu kizami cya Leta babaza ibibazo by’amateka ugasanga biratunaniye ariko iyo badusobanuriye tubireba bituma icyo kizamini turushaho kugitsinda”.

Uyu munyeshuri avuga ko mu byo yari afitiye amatsiko harimo kureba inyambo, kureba uko batara urwagwa, no kureba amafoto y’abaperezida n’abami bayoboye u Rwanda.

Ati “Amatsiko yashize. Icyo nasaba ababyeyi ni uko bagira inama ibigo abana babo bigaho bakazasura inzu ndangamurage z’u Rwanda”.

Kamimba Alain Derik yavuze ko mu ishuri hari ibintu byinshi abarimu bababwiraga mu magambo batarabibona.

Ati “Twabonye ibikoresho umwami yakoreshaga. Uru rugendoshuri rwamfashije kwibonera n’amaso ibyo najyaga niga mu magambo gusa”.

Bizabishaka Valens wigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, avuga ko gusura ingoro ndangamurage bidafitiye akamaro gusa abanyeshuri.

Ati “Natwe nk’abarimu bidufasha kongera ubumenyi bigatuma dutanga uburezi bufite ireme”.

Ishuri Child Care Academy ryashinzwe n’Itorero Methodiste Lible mu Rwanda, conference ya Kinyaga, mu 1998, rikaba riherereye mu Murenge wa Kamembe w’Akarere ka Rusizi.

Icyo gihe ryari ishuri ry’inshuke zifasha abana b’itorero n’abaturiye itorero gusa kubera ko mu ntego z’itorero harimo n’ijyanye n’uburezi iri shuri ryagiye ryaguka ubu rifite icyiciro cy’inshuke n’icyiciro cy’amashuri abanza.

Pastor Hakizimana Felicien, uyobora iri shuri avuga ko ariryo shuri rya mbere ritsindisha cyane mu karere ka Rusizi ndetse ko rimwe mu mabanga bakoresha ari ugutegurira abana ingendoshuri.

Ati “Dutanga uburezi buri ku rwego rwo hejuru, tugatanga n’uburere birumvikana. Gusura ingoro ndangamurage ni ibanga twavumbuye tumaze kubona ko Abanyarwanda batabyitabira ku bwinshi twe twafashe umwanzuro wo kujya tuzisura kuko iyo umwana arebye ikintu agifata kurusha uko yagifata yacyumvise mu magambo gusa”.

Ishuri rya Child Care Academy rigaho abana 569 barimo 100 bari mu mashuri y’inshuke na 469 bari mu mashuri abanza.

Magingo aya u Rwanda rufite ingoro ndangamurage 7 zirimo Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari, Ingoro y’Umurage yitiriwe Kandt, Ingoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, n’ingoro y’umurage w’ibidukikije iherereye mu karere ka Karongi.

Abasura inyambo mu rukari bagira umwanya wo kumva amazina y’inka.
Abanyeshuri ba Child Care Academy n’abarezi babo bishimiye gusura Ingoro Ndamurage z’u Rwanda.
Bishimiye kubona inka z’Inyambo
I Nyanza mu rukari abanyeshuri basobanuriwe byinshi ku nka z’inyambo.

Abanyeshuri ku nzu ndangamuraga y’u Rwanda i Butare
IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA