Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB rwatangije uburyo bushya bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, aho abanyeshuri bazajya bigira hifashishijwe iya kure.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB rubinyujije ku rukuta rwa X, rwatangaje ko rwashyizeho uburyo bw’ikorabuhanga bwo kwigira ku muyoboro wa YouTube, hifashishijwe sitidiyo za REB ku banyeshuri bo mu mashuri abanza.
Bati “Mushobora gukurikirana amasomo nk’Imibare, Ubugeni, Social Studies, Icyongereza, Physical Education ndetse na SET mu buryo bw’inyigisho ndetse no kwidagadura, ako kanya binyuze muri Sitidiyo za REB.”
Ni igikorwa cyakiranywe na yombi ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu babyeyi aho bavuze ko bakishimiye cyane kigiye gufasha abana babo mu myigire.
Uwiduhaye Adrien atanga igitekerezo kuri iyi ngingo kuri X yagize ati “Mukomereze aho! Iyi gahunda igihe gukemura ibibazo abana bacu bahuraga na byo mu gihe cyo gusubiramo amasomo (nimugoroba), aho baburaga imfashanyigisho.”
Umubyeyi wo mu Karere ka Karongi ufite umwana wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, Mushikiwabo Adeline na we yagize icyo avuga kuri uyu mushinga aho yemeje ko bituma abana batarangarira mu bindi.
Ati “Twebwe twabyishimiye nk’ababyeyi kuba batekereje ku bana bacu. Gusa njye, nubwo mfite umwana wiga mu wa Gatanu iyi gahunda isa nk’aho itamureba (kuko yiga mu wa Gatanu), ariko nabyishimiye kuko bituma abana batarangarira mu bindi aho kwiga mu masaha ya nimugoroba. Ariko na none, na twe dufite abana biga mu myaka yisumbuyeho na twe badutekerezaho abo bana baba bashaka inyunganizi ku masomo baba bize ku ishuri.”
Kuri wa Gatatu, nibwo abahanga mu bijyanye n’amajwi n’amashusho ba Banki y’Isi ndetse bari kumwe nabo mu Kigo cya Amerika cy’Ubushakashatsi bahuye n’abakozi ba REB bashinzwe ibijyanye n’amajwi n’amashusho kugira ngo baganire ku mushinga uzajya utambutsa igibaniro bijyanye n’uburezi, by’umwihariko uko hakoreshwa uburyo bwiza bw’abarimu bwo kwigisha kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu.
Ibi bibaye hakiri hamwe na hamwe mu cyaro hataragera ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, Televisiyo cyangwa se telefone zigezweho cyo kimwe n’umuriro w’amashanyarazi byakifashishwa mu gukurikirana ayo masomo kuri interineti.
Patrick SIBOMANA/IMYIGIRE.RW