Amashuri yigenga arasaba leta kujya iyafasha kubona imfashanyigisho ahendukiwe

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’igenga by’amashuri abanza n’ayisumbuye barasaba leta kujya ibaha imfashanyigisho mu gihe ziri gutangwa ku bigo bya leta kuko bagorwa no kuzibona.

Ibi babigarutseho mu gihe bimwe mu bigo by’amashuri byigenga bigaragaza ko bakurikiza integanyanyigisho ya leta, nyamara bo ntibahabwe imfashanyigisho kandi bahendwa no kuzibona.

Umuyobozi w’Ishuri Hope Heaven Christian School, Fred Karangwa ahamya ko bagerageza abana bakabona ibitabo bifashishije ikoranabuhanga nka mudasobwa.

Ati “Bafite amahirwe abanyeshuri bacu kuko buri munyeshuri afite tablet (Mudasobwa nto), aho twayishyizeho ibitabo REB yashyize ku ikoranabuhanga, rero abanyeshuri bacu ntabwo bibagora cyane mu buryo bwo kwiga.”

Steven Vuningoma, Uyobora Kigali Enfancy Academy asaba leta cyane cyane Minisiteri y’Uburezi kujya batekereza ku bigo by’amashuri by’igenga mu kuborohereza kubona imfashanyigisho.

Yagize ati “Nk’imfashanyigisho, ibitabo tubibona dukererewe rimwe na rimwe, twajya no kubibona bikadutwara amafaranga menshi tutigeze dushyira mu ngengo y’imari y’ababyeyi. Twifuza ko leta yajya itwibuka nka Minisiteri y’Uburezi ibitabo by’imfashanyigisho byasohoka bakatugenera kuri ibyo bitabo ku mafaranga make atworoheye.

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri byigenga bashima ireme ry’uburezi bahabwa.

Uwitwa Micheline Irasubiza, ati ” Ku giti cyanjye uburezi nahawe ndizera neza ko bwampaye kugira intego mu buzima, kuko nzi neza icyerekezo cy’aho mfie kujya, rero njyewe bimfitiye umumaro kuko namenye icyo nshaka n’uburyo nakigeraho.”

Uyu we ati “Abarimu batwigisha neza, aho bigishije ntitwumve neza bashaka umwanya tukagenda bakadusobanurira.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda agaragaza ishusho y’uburezi kuva mu 2017 kugeza muri 2023, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Twagirayezu Gaspard yavuze ko bakurikiranira hafi amashuri yigenga cyane cyane akorera kuri progaramu mpuzamahanga.

Yagize ati “Ndetse no mu minsi iri imbere cyane cyane abakorera kuri progaramu mpuzamahanga, tubafitiye gahunda yo kubasura bose kugirango turebe niba ibyangombwa bibemerera gukora bigifite agaciro, kubera ko bigisha abana b’abanyarwanda kandi ababyeyi y’abanyarwanda bigishirizayo abana ndetse bakanayishyura, rero ducyeneye kumenya ibikorerwayo uko bimeza.”

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu buryo buhoraho bakorana n’amashuri y’igenga biciye muri gahunda ya MINEDUC yiswe Rwanda Education Network na Smart Education.

Mu igazeti ya Leta idasanzwe yasohotse ku itariki ya 20 Ukwakira 2021, harimo itegeko rivuga ko buri munyeshuri muri buri cyiciro agomba kwiga amasomo y’Uburere Mboneragihugu, Imibare, Icyongereza, Ikinyarwanda n’amasomo y’Ikoranabuhanga. Mu bigo by’amashuri yigenga bemeza ko iyi gahunda bamaze kuyishyira mu bikorwa.

Ibigo by’amashuri yigenga birasaba gufashwa kubona imfashanyigisho

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA