Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga (RISA) batangaje ko bagiye gutanga inguzanyo ku banyeshuri bashaka gutyaza ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye nka Bachelor’s, Master’s, na PhD.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 18 Gicurasi 2024, rikanashyirwaho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Mukankomeje Rose bagize bati “HEC na RISA baramenyesha abantu bose ko binyuze mu mushinga wa Rwanda Digital Acceleration uterwa inkunga na Banki y’Isi na Asia Infrastructure Investment Bank (AIIB), Guverinoma y’u Rwanda ishaka gutanga inguzanyo ku banyarwanda bifuza kongera ubumenyi bwabo ku rwego rwisumbuyeho mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu byiciro nka Bachelor’s, Master’s na PhD.”
Aya masomo azatangwaho inguzanyo yo kwiga harimo Artificial Intelligence, Robotics, Blockchain, Internet of Things (IoT), Embedded Computer Systems, IoT-Wireless Intelligence Sensors Networking, Embedded Computing, Space Technology, Digital Forensics, Soft Engineering, Digital Media ndetse na Digital Entrepreneurship.
Ni inguzanyo uyisaba agomba kuba afite bimwe mu byangombwa birimo ibaruwa isaba inguzayo yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa HEC, kopi y’ikarita ndangamuntu cyangwa se pasiporo, umwirondoro, ibaruwandanga (Recommendation letter n’ibyangonbwa bijyanye n’amasomo yize (diplome).
Na none kandi hari ibindi byavuzwe bagomba kuba bujuje nko kuba barize muri kaminuza cyangwa ishuri ry’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo bizwi kandi bibifitiye ubushobozi, kuba baratsinze neza amasomo abanziriza icyiciro bashaka gutyazamo ubwenge n’ibindi.
Itariki ntarengwa yo kwakira ubusabe bw’abifuza iyi nguzanyo nk’uko byatangajwe na HEC ni ku wa 08 Kamena 2024.
IMYIGIRE.RW