Amashuri Kagame Cup2024: Ibigo nka G.S Kabare na St. Aloys Rwamagana bazaserukira Intara y’Iburasirazuba

Ibigo by’amashuri nka St. Aloys Rwamagana na G.S Kabare byabonye itike yo kuzaserukira Intara y’Iburasirazuba mu mikino y’amashuri Kagame Cup 2024.

Kuri stade y’Akarere ka Ngoma tariki ya 19 Gicurasi 2024, nibwo ibigo by’amashuri nka Groupe Scolaire St. Aloys Rwamagana n’ibindi byo mu turere tugize iyi Ntara byegukanye ibikombe ndetse bikazakomeza ku rwego rw’Igihugu bihagarariye iyo Ntara.

Ni imikino yabaga mu byiciro bitandukanye harimo abatarengeje imyaka 13 n’abatarengeje imyaka 20 mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa mu mupira w’amaguru, Rugby, Volleyball, Basketball, Handball na Netball.

Ikipe ya mbere n’iya Kabiri nizo zabonye amatike yo kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba ndetse zihabwaga igikombe n’ibindi bihembo bitewe n’ibyo bakina.

Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo, Nyagatare Secondary School yabaye iya mbere, ikurikirwa na Center For Champion yo mu Karere ka Rwamagana. Mu bagore, G.S Kabare yo mu Karere ka Ngoma yegukanye igikombe, ikurikirwa na Center For Champion yo mu Karere ka Rwamagana.

Mu mukino wa Basketball ikipe y’abakobwa, G.S Gahini yo mu Karere ka Kayonza n’Ikigo cy’amashuri cya Rukomo secondary school /SOPEM giherereye mu karere ka Nyagatare nizo zatwaye igikombe zikazaserukira Intara y’Iburasirazuba. Mu bahungu, Agahozo Shalom yo muri Rwamagana na GS Kabare yo muri Ngoma nizo zahawe ibikombe.

Basketball hanabaye umukino wa batatu kuri batatu (3×3) aho mu bakobwa, GS Gahini n’Ikigo cy’amashuri cya Rukomo secondary school /SOPEM zatsinze. Mu bagabo, Ikigo cy’amashuri cya Rukomo secondary school /SOPEM na Agahozo Shalom batwara igikombe.

Volleyball y’abakobwa, igikombe cyahawe Groupe Scolaire St. Aloys Rwamagana na G.S Kabare yo muri Ngoma. Mu bahungu gihabwa Rusumo High School yo mu Karere ka Kirehe na UPN Gakoni yo mu Karere ka Gatsibo.

Mu batarengeje imyaka 20 kandi hakinwe umukino wa Netball ukinwa n’abakobwa gusa. GS Gahara yatwaye igikombe naho Groupe Scolaire St.Aloys Rwamagana iba iya kabiri.

Muri Rugby, ikipe ya ES Kabarondo yo muri Kayonza yatwaye igikombe na Kagitumba High School yo muri Nyagatare iba iya kabiri.

Mu mukino w’intoki wa Handball mu bahungu, ADENIS yo muri Gatsibo na ES Kabarondo zatwaye ibikombe. Mu bakobwa Kiziguro Secondary School yo muri Gatsibo yabaye iya mbere na Mutenderi Secondary School yo muri Ngoma iba iya kabiri zombi zihagararira Intara.

Muri iyi mikino hagaragayemo amakipe yakinishije abantu batari abanyeshuri nka G.S Kabare y’abahungu yo mu Karere ka Ngoma n’ikipe y’abakobwa ya Nyagatare.

Umujyanama mu mategeko mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri mu Rwanda (FRSS), Me Uwimana ElHadji Ismael, yashimiye uburyo imikino yagenze, anagaragaza imbogamizi zayigaragayemo.

Ati “Ndashima urwego imikino iriho kuko urabona harimo ishyaka ku buryo twumva ari imbuto tubonye zizahangana n’izindi mu gihugu cyose. Hari abatubahiriza amabwiriza, niba twabyita uburiganya gusa twagiye inama y’uko imikino y’abanyeshuri idakwiriye ibintu by’amanyanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yagaragaraje ko bitari bikwiye ko hari ibigo by’amashuri byakora amanyanga muri aya marushanwa y’Amashuri Kagame Cup.

Yagize ati “Amarushanwa mu by’ukuri ateguye neza uretse amakosa make yagiye agaragara nk’abantu bagiye baterwa forufe; ni ibyakosorwa ariko na none usanga ari nk’ishyaka abantu baba bafite ariko bagakora n’amakosa.”

Yakomeje agira ati“Twabiganiriyeho n’abayobozi uburyo bakwiye kujya babikosora kuko mu by’ukuri amarushanwa yitiriwe umukuru w’igihugu ntabwo akwiye kubamo ibintu byo gutirisha cyangwa gukopera, hagomba kubamo ukuri kugira ngo duheshe ishema umukuru wacu nk’umutoza rw’ikirenga unabidutoza.”

Ibigo by’amashuri byaserukiye Intara byiyemeje ko bitagomba kujenjeka kuko urwego bagiyeho rukomeye kandi ko bagomba kuzana igikombe cya finale cyigataha mu Ntara y’Iburasirazuba.

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA