Uburezi bufite ireme, imbarutso y’ubukungu buhamye bw’u Rwanda

Uko iterambere ry’u Rwanda rikataza, uburezi bwagaragaje umumaro ntagereranywa kurusha ibindi bihe byose, aho ibihugu byamaze kumenya umumaro w’uburezi ndetse bukaba inkingi ya mwamba mu iterambere rya sosiyete.

Kuva ku iterambere ry’ubukungu ukageza kugeza ku ry’umuturage, uburezi bufite mu biganza ikaramu ishunshanya ahazaza h’ibihugu mu iterambere.

Uburezi bugereranywa n’igitanda cya buri wese, kuko nta n’umwe udakenera aho kurambika umusaya. Bwahaye buri wese ubumenyi nkenerwa mu buzima kugira ngo ahangane ku isoko ry’umurimo rihora rihindagurika uko bwije n’uko bukeye bishingiye ku iterambere mu ikoranabuhanga.

Uwize neza atanga umusaruro ku gihugu

Mu mwaka wa 2019, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagirigaga uruzinduko mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Rwamagana, akaganira n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara.

Yagize ati “Ntushobora kuba igihugu cyiteze iterambere ry’ubukungu udateza imbere uburezi;u Rwanda rwo rubushyize imbere.”

Mu gutanga uburezi bushyitse kandi bufite ireme, ibihugu bigomba guteza imbere ihangwa ry’udushya (Innovation and Creativity), imitekerereze yimbitse (Critical thinking) mu baturage babyo kugirango bahangane n’inkomyi z’imikorere y’Isi igezweho nshya.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Burezi mu buryo bw’ikoranabuhanga yabaye mu Ugushyingo 2023, World Innovation Summit for Education (WISE) yaberaga i Doha muri Qatar.

Inama itegurwa n’Umuryango mpuzamahanga wita ku burezi, Education Above All (EAA) ugamije ko uburezi bw’ibanze bugere kuri bose hirya no hino ku Isi, Perezida Kagame yavuze ko uburezi bukwiriye kumvikana nk’uburyo nyabwo bufasha abana gukurana imitekerereze iboneye, izabafasha mu buzima bwabo bwose.

Ati “Uburezi kuri bose ni ingenzi. Uburezi ntabwo ari ugufata ibintu mu mutwe gusa, ahubwo ni uguhereza abana uburyo bw’imitekerereze buboneye.”

Na none kandi yongeyeho ati “Niba dushaka kubona umusaruro mwiza no kubaka abakozi bashoboye, ireme ry’ibyo dutanga rigomba kuba intego yacu. Ubufatanye mu burezi buzaba umusemburo wo kubigeraho.”

Ikoranabuhanga mu burezi ryashyizwemo imbaraga

Gahunda y’Iterambere Rirambye (SDGs), isaba ibihugu byose ku Isi gushyira imbere uburezi bwa bose nka kimwe mu bizafasha Isi kugera ku bukungu n’imibereho myiza irambye kuri bose.

Gushora imari mu burezi bigaragaza ko ibihugu biba biremye byisumbuyeho sosiyete idaheza, aho buri wese aba afite uburenganzira ndetse n’ishyirwa mu bikorwa by’ubwo burenganzira bwo kubona serivisi z’uburezi ku buryo bungana ntawe buheza.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yigize kugaragaza ko igihe uburezi budatewe ingabo mu bitugu nta bukungu burambye bwagerwaho.

Ati “Kujyana mu ishuri abana bose bizakurura ishoramari ryisumbuyeho byose bigamije guha abaturage bacu ubumenyi bukenewe no guhangana mu ruhando mpuzamahanga.”

Si ibyo gusa, uburezi ni intwaro irwanya kandi ikaba yanarandura ubukene ndetse n’ubusumbane mu bantu. Bufasha kandi umuntu ku giti cye kwigobotora ingoyi y’ubukene, gufungurirwa imiryango y’amahirwe, ndetse bukanahindura imibereho ye y’ubuzima bwa buri munsi.

Ibirenze ku nyungu z’umuntu ku giti cye, uburezi ni inkingi kandi ikaba n’umuyoboro w’iterambere ry’ubukungu. Mu kwigisha ubumenyi butandukanye, ibihugu biba bireshya ishoramari, ubuvumbuzi bwa siyansi, ndetse no kwihangira imirimo biganisha ku bukungu burambye.

 

Ikindi kandi, uburezi ni imwe mu nzira yo gukwirakwiza ubwisanzure, ubureremboneragihugu, sosiyete idaheza, gutyaza abafatira ibihugu ibyemezo ndetse n’imibereho myiza ya rubanda.

Nelson Mandela, umwe mu mpirimbanyi ya demokarasi yigeze kuvuga ati ”Uburerezi ni intwaro nziza ishobora gukoreshwa mu guhindura Isi.”

Umunyarwanda na we yarabirebye mu buhanga bwe aca umugani agira ati “Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura.”

Leta y’u Rwanda kuri ubu yimakaje gahunda y’uburezi kuri bose kandi budaheza, aho buri wese ushaka kwiga atavutswa ayo mahirwe nyuma y’uko igihugu cy’u Rwanda kinyuze mu mateka akarishye atarahaga abanyarwanda uburenganzira bungana no mu burezi.

Uburezi bugaragazwa nk’imbarutso y’ubukungu bw’ibihugu
Mu Rwanda abana barira ku mashuri, ndetse umusaruro urivugira

SIBOMANA Patrick/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA