Ubwo mu karere ka Ngororero hibukwaga ku nshuro ya 30 abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwe kutarebera abakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyabaga.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi 2024 nibwo mu bigo by’amashuri mu karere ka Ngororero habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kimwe mu byagarutsweho, abanyeshuri n’abarimu bibukijwe ko ari inshingano zabo kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije imbugankoranyambaga, basabwa kubarwanya nabo bifashisha ikoranabuhanga n’ubundi bumenyi basanga mu bitabo.
Mu buhamya bw’abarimu barokotseJenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagarutswe ku buryo mu mashuri habaga ivangura ry’indengakamere, abanyeshuri b’Abatutsi bagatotezwa ku mugaragaro n’abarezi babo imbere ya bagenzi babo.
Dukuzumuremyi Epiphanie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu akaba ari umwarimukazi mu ishuri ryisumbuye rya ASPADE Ngororero, mu buhamya yatanze yagarutse ku nzira y’inzitane yanyuze we n’abandi bahigwaga n’abicanyi ariko we aza kurokoka asigara arera barumuna be mu buzima bugoye.
Dukuzumuremyi yanze guheranwa n’agahinda arwana urugamba rwo kwiyubaka no kwita kuri barumuna be.
By’umwihariko yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu buzirikana imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikarokora abahigwaga.
Nsabimana Jean Claude uri muri Komite ya IBUKA y’Akarere ka Ngororero, yasabye abanyeshuri guhora bazirikana ubutwari bw’abamennye amaraso yabo bakabohora u Rwanda, bityo bakiga bitegura kubaka u Rwanda rw’ejo kuko aribo mbaraga z’igihugu.
Ibi bikiyongeraho ko bagomba kugendera kure uwo ari we wese wabashora mu ngeso mbi akaba yabatesha umurongo wo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza. Ndetse amahirwe Leta yabahaye ko buri mwana agomba kwiga, bakirinda kuyapfusha ubusa bagaharanira kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994, asaba abanyeshuri kurangwa n’ubutwari bakigana umurava bategura ejo hazaza heza.
Meya Nkusi Christophe, yanenze abarimu n’abanyeshuri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anahumuriza abanyeshuri agira ati “Jenoside ntizongera ukundi kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza buharanira umutekano n’Iterambere ry’Abanyarwanda.”
Meya Nkusi yibukije ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba gushinga imizi mu mashuri, kuko Ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu. Abanyeshuri n’abarimu basabwa gukomera ku rugamba rwo kubaka Igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bamagana bihagije abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
IMYIGIRE.RW