Rwanda: Hari ababyeyi bagifata abana bafite ubumuga nk’abadashoboye

Mu gihe u Rwanda rukataje mu kwimakaza uburezi budaheza, hari bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire ko umwana ufite ubumuga atatanga umusaruro, ibinyomozwa n’ababyeyi batari bake.

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri bafite abana bafite ubumuga butandukanye baganira na IMYIGIRE.RW hari abumvikana bavuga ko nta musaruro abo bana bashobora gutanga, ariyo mpamvu bahitamo ku bakoresha imirimo yo mu rugo aho kubajyana ku ishuri.

Umwe mu babyeyi ufite umwana ufite ubumuga bw’ubukererwe bw’ubwonko, Nzanywayimana Ernest, yagize ati “Imyigire ye nkurikije ubumuga afite mu mutwe, mbona nta cyo yatanga. Gusa imirimo yo mu rugo niyo akora kuko nk’ubu tuvugana yajyanye inka ku kiyaga cya Kivu kuyishora.”

Abajijwe niba ajya aganira n’abandi babyeyi bafite abana bafite ubumuga ku kuba babajyana ku ishuri yasubije agira ati “Uko tubibona ni ukubareka kuko mu mutwe w’abo nta ho; mbese nta murasuro.”

Naho Mukamugenzi Marceline na we ufite umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uri mu kigero cy’imyaka 14 yagize ati “Ntabwo yiga kubera ikibazo cyo kutumva kuko kwiga nta cyo byamufasha cyane cyane muri aya mashuri asanzwe twegeranye.”

Gusa ibi binyomozwa n’umunyeshuri ufite ubumuga bukomatanye wigaga mu mwaka wa Gatandatu ishuri rya GS Burema riherereye mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge, wavuze ko yishimira ko yigishijwe kandi akamenya gusoma inyandiko y’abatabona.

Ati “Ikintu kinshimisha ni uko nize nkamenya no kwandika inyandiko y’abatabona.”

Umukozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ufite mu nshingano uburezi bw’abana bafite ubumuga, Sekarema Jean Paul akebura abagifite imyumvire nk’iyo kandi na we ko afite ubumuga bw’amaboko yombi kandi ko hari ibyo afasha kandi yigejejeho.

Ati “Abantu bafite ubumuga baritunze. Nge Sekarema mfite ubumuga bw’ingingo ku maboko yombi yose kandi mfite umuryango, umugore n’umwana, ikindi na none mfite akazi. Icyo umwana udafite ubumuga akora ku ishuri ni ukwiga cyo kimwe n’ubufite, icyo kigo cyose ‘Ecole Primaire de…,’ ndavuga nk’icyo nizeho, mwene ibyo bigo biba bigomba kwakira umwana uwo ari we wese hatitawe kuba afite cyangwa adafite ubumuga.

Ku rundi ruhande, umwarimu wigisha abanyeshuri bafite ubumuga mu kigo cya Alvera Centre cyo mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga, Mujawamariya Berthilde  avuga ko uburezi bw’abana bafite ubumuga ko bushoboka kandi butanga umusaruro.

Ati “Uburezi bw’abana bafite ubumuga butandukanye burashoboka. Iyo umwana ufite ubumuga yitaweho nawe arashoboye kandi ashobora kwiga kimwe nk’abandi batabufite kandi akagera aho yigeza.”

Mujamariya yongeraho ko hari icyo umwana ashobora kubura uburezi bwe bukadindira, ariyo mpamvu baba bagomba kwitabwaho nk’abandi.

Yagize ati “Icyo uwo mwana ashobora kubura ubufasha bukuraho inzitizi zigendanye n’ubumuga afite, ariko yazikuriweho akabona ubufasha bugomba na we arashoboye.”

Umuyobozi w’ishuri rya Alvera Centre, Tuyisenge Felix avuga ko umwana yaba afite cyangwa adafite ubumuga yigana n’abandi kandi bose bagatanga umusaruro mu burezi budaheza, gusa hakitabwa ku mwihariko wa buri umwe.

Yagize ati “Abana bacu bafite ubumuga bigana n’abandi badafite ubumuga barigana kandi bagatanga umusaruro ushimishije. Ni uburezi budaheza kandi byagaragaye ko abafite ubumuga na bo bashobora kwiga kandi bigashoboka.”

“Nka twe, niba umwana atumva ntanavuge abanza kwiga ururimi rw’amarenga akigana n’abandi badafite ubumuga ariko ishuri rishobora kubamo abarimu babiri harimo n’usemura mu rurimi rw’amarenga.”

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’uburezi bw’ibanze kuri bose yo mu 2007, ivuga ko umwana wese yaba afite cyangwa adafite ubumuga agomba kwiga. Ndetse Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo 20 rivuga ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, kandi kwiga amashuri abanza ni ubuntu kandi ni itegeko.

Abana bafite ubumuga biga nk’abandi

Patrick SIBOMANA/IMYIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA