Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB rwatangiye igikorwa cyo kugaragaza icyo abanyeshuri bifuza ku zaba mu gihe kiri imbere, aho bibukijwe ko kugira ngo ibyo bifuza bizagerweho bagomba kubiharanira biga neza amasomo yabo, kandi bagahora bazirikana icyo bahisemo kuzaba mu gihe kiri imbere.
Ku ishura rya G.S Camp Kigali kuri uyu wa 5 Kamena 2024, abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Nyarugenge nibwo bamuritse bimwe mu byo bakoze bifuza kuzakora bashoje amasomo yabo. Mu gikorwa cyari gifite inganyamatsiko igira iti “Inzira yanjye, umusaruro ungeza ku cyo nifuza.”
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa bavuze ko guhabwa umwanya wo kugaragaza icyo bifuza kuzaba, byabanejeje kandi bazakomeza kugiharanira.
Cyubahiro Elias wiga mu mwaka wa gatanu MPC ku ishuri Lycée de Kigali, yavuze ko guhabwa umwanya wo kugaragaza icyo bifuza kuzaba mu gihe kiri imbere bimwongeye imbaraga mu gukomeza kugiharanira .
Ati “Byamfashishije kwaguka mu mutwe kuko nahuye n’abandi banyeshuri batandukanye kandi nize byinshi nshobora kongera ku byo nari mfite nifuza kuzakora mu gihe kizaza. Na none iki gikorwa cyampaye icyizere cy’uko leta yacu idushigikiye, kuko batuboneye umwanya wo kugaragaza inzozi zacu.”
Gasasira Irakoze Constance wiga kuri College Saint Andre Nyamirambo, mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya MPC, avuga ko yatangiye gutekereza ku cyo azakora akiri umwana kuko yakundaga cyane ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati “Njya mu ikoranabuhanga nuko nabonye ko ikoranabuhanga ari intwaro ababisha bakoresha bashaka kugira ngo urubyiruko rusigare hasi, none ho nzarikoreshe bitandukanye n’ibyo, ndikoreshe nzamura urubyiruko nkoresha porogarama zifasha urubyiruko kungukira mu ikoranabuhanga.”
Mu myuga abanyeshuri berekenye, harimo abifuza kuzaba abaporisi abasirikare, abacuruzi, abashaka gutwara indege, abaganga, abarimu, abayobozi, abakozi muri banki n’ibindi bitandukanye kuko buri munyeshuri yamuritse icyo yifuza bitewe n’inzozi ze.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushyinzwe uburezi bw’ibanze REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yabwiye abayobozi b’ibigo, abarimu ndetse n’ababyeyi ko iki gikorwa atari uguhitamo intego gusa, ahubwo ari urugendo rwo gufasha abanyeshuri, abana kumenya imbamutima zabo, ibyo bakunda kurusha ibindi ndetse n’impano bifitemo.
By’umwihariko yavuze ko ari byo bishingirwaho mu gufata ibyemezo byahazaza bakarushaho kureba kure bagahangana n’imbogamizi bahura nazo mu myigire yabo no mu buzima bisazwe.
Ati “Iyo abanyeshuri bumva neza impamvu bahisemo amasomo yabo n’icyo bizabamarira ndetse n’igihugu muri rusange, ibi bibakundisha ishuri ntihaboneke abarivamo imburagihe.”
“Murabizi mwese ko igihugu cyacu cyihuta mu Iterambere bityo hakenewe abakozi benshi bakora ibyo bize neza kandi batiganda, niyo mpamvu abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, abarimu, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanya bikorwa ni uruhare rwacu gushyiraho gahunda ihamye mu gufasha abanyeshuri guhitamo amasomo biga n’umwuga bifuza kuzakora.”
Dr.Nelson Mbarushimana yagaragaje ko iki gikorwa cyatangijwe ku rwego rw’igihugu, kandi kizaba igikorwa ngaruka mwaka aho mu mwaka wa mashuri utaha bizakorwa mu turere twose ariko bikorwe no mu rwego rw’igihugu.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW