Abasoje amasomo muri Green Hills Academy basabwe gukomeza kuba indashyikirwa no guteza imbere igihugu

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri rusoje amasomo muri Green Hills Academy kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabareze kandi kikaba gikomeje kubagirira icyizere.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024, ubwo yitabiraga ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024 muri Green Hills Academy.

Abanyeshuri barangije amasomo asoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2024 ni 114, bahawe izina ry’Indatwabigwi. Bize amasomo ajyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubukungu n’indimi.

Umuyobozi w’ishuri rya Green Hills Academy, Daniel Hollinger avuga ko aba banyeshuri banagize uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza bigamije gufasha abaturage batishoboye.

Mu izina ry’ababyeyi bafite abana barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri iri shuri, Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente yavuze ko uyu arı umunsi mwiza wo kuzirikana kwitanga gukomeye n’inzira zose abanyeshuri banyuzemo kugira ngo bagere kuri uyu munsi.

Yashimiye kandi Madamu Jeannette Kagame n’ubuyobozi bw’ishuri rya Green Hills Academy ku ruhare rukomeye bagize mu kwita ku burezi bw’abana ndetse no kubafasha kuba abantu bakomeye bazigirira akamaro.

Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru yashimye umuhate w’aba banyeshuri, ababyeyi n’abarezi bababaye hafi.

Yagize ati “Mwe mwarangije amashuri yanyu uyu munsi, mwe Indatwabigwi, ndabashimiye cyane, mwarabikoze, iki ni igihe cyanyu cyo kwishima. Icyo mwifuzaga mukigezeho,mwize imwe mu nteganyanyigisho yuzuye cyangwa ikenewe ihabwa abanyeshuri bakiri bato haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.”

“Barezi  mwafashije abanyeshuri kugera kuri iki kiciro, namwe ndabashimiye, mwabaye inkingi intsinzi yabo y’ejo hazaza nizera ntashidikanya ko bazageraho. Babyeyi mwarakoze cyane  gushora imari mu burezi bufite ireme bw’abana banyu, mwarakoze kuba hafi abayobozi b’ejo haza muri ibi bihe bikomeye by’ubuzima bwabo.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo gukomeza umuhate bagaragaje kandi bagakoresha ubwenge bafite mu guteza imbere igihugu cyabo.

Yagize ati “Bamwe muri mwe mufite ubwenge burenze ikigero cy’ imyaka mufite nkuko nagiye mbikurikira, kubw’ibyo rero,muze mudusanga, muzanye ibitekerezo byo guhanga ibishya kandi muhuze imbaraga kugira ngo mutange umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyabareze kandi gikomeje kubagirira icyizere.”

“Muhore muzirikana gufata inshingano no gukora igikwiye, no gukora amahitamo meza kuko byose biri mu nshingano zanyu. Mwibuke kwita ku buzima bwanyu bwo mu mutwe, kandi igihe cyose muzumva mukeneye ubufasha runaka, muzarebe abo mubibwira kandi mumenye guhitamo neza abo mugendana nabo.”

Iki cyiciro kirangije amasomo muri iri shuri cyagize uruhare mu gutangiza imishinga 2 harimo ugamije gufasha abakobwa babyaye bakiri bato mu Ntara y’Iburasirazuba n’undi urebana no guha abaturage ibitabo byo gusoma.

Ubuyobozi bwa Green Hills Academy bwavuze ko aba banyeshuri barangije amasomo bamaze kubona Kaminuza zisaga 100 ziri hirya no hino ku isi ziteguye kubakira kugira ngo bakomeze amasomo.

Madamu Jeannette Kagame yari umushyitsi mukuru
Abarangije muri Green Hills Academy basabwe gukomeza kuba indashyikirwa

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA