APE Rugunga, ADEGI na GS Gahini mu begukanye ibikombe mu irushanwa Amashuri Kagame Cup 2024 muri U-20

Ubwo hakinwaga imikino ya nyuma isoza umwaka w’imikino mu mashuri “Kagame Cup” mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, ibigo bya APE Rugunga, ADEGI na GS Gahini  biri mu byegukanye ibikombe ndetse bitsindira tike yo kuzahagararira u Rwamda mu irushanwa rihuza amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA).

Ni imikino ya nyuma yabereye i Muhanga tariki ya 8 n’iya 9 Kamena 2024, aho yasize hamenyekanye amakipe yatwaye ibikombe.

Muri iyi mikino ya nyuma y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu batarengeje imyaka 20, hakinwe umupira w’amaguru, Handball, Rugby na Netball.

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024, i Muhanga hakinwe imikino ya ½ mu gihe ku Cyumweru ari bwo habaye iya nyuma yasize hamenyekanye amakipe yatwaye ibikombe.

APE Rugunga yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru mu bahungu, itsinze ES Gasiza igitego 1-0, mu gihe mu bakobwa, GS Remera Rukoma yatsinze CFC Rwamagana ibitego 4-0.

Muri Handball y’abahungu, igikombe cyatwawe na ADEGI y’i Gatsibo yatsinze ESSEKI ibitego 25-18 naho mu bakobwa gitwarwa na Kiziguro SS yatsinze ES Nyagisenyi ibitego 40-29.

Igikombe cya Netball ikinwa n’abakobwa, cyatwawe na GS Gahini nyuma yo gutsinda E.SC. Musanze 32-18.

Muri Rugby ikinwa n’abahungu, Gitisi TSS yatwaye igikombe itsinze Kayenzi TSS ibitego 28-7.

Imikino ya nyuma muri Volleyball na Basketball izakinwa mu mpera z’uku kwezi kuko hari amashuri cyangwa abakinnyi bari muri Memorial Rutsindira ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 ya Basketball yitabiriye Zone V muri Uganda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke, yibukije amakipe azakina FEASSSA kurushaho kwitegura hakiri kare.

Imikino y’uyu mwaka ihuza amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, izabera i Jinja muri Uganda muri Kanama.

Mu gusoza imikino y’Amashuri Kagame Cup U-20 ya 2023/24, amashyirahamwe ya FERWAFA, Rwanda Rugby Federation na FERWAHAND yageneye imipira Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri, izashyirwa mu bigo by’amashuri.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryemeye imipira yo gukina ibihumbi 15.

 

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA