Bugesera: Ibyumba 8 by’Ikoranabuhanga byitezweho gutyaza abanyeshuri mu ikoranabuhanga

Mu Karere ka Bugesera hatashywe ku mugaragaro ibyumba 8 by’ikoranabuhanga, ku Ishuri rya GS Dihiro mu Murenge wa Gashora, aho byitezweho gukarishya abanyeshuri mu ikoranabuhanga na tekinoloji.

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 19 Kamena 2024, nibwo hatashywe ku mugaragaro ibi byumba Umunani by’ikoranabuhanga, hagamijwe gufasha abanyeshuri kurushaho kwiyungura ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ibyumba byubatswe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’iya Korea binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanyakoreya, KOICA.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko ibi byumba by’ikoranabuhanga bije kurushaho gufasha abana koroherwa no kwiga ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iki gikorwa kiraza cyunganira ikindi leta ifite cyo kugira icyumba cy’ikoranabuhanga aho harimo mudasobwa, interineti, porojegiteri(Projector), aho abana baza bakiga bakoresheje ikoranabuhanga. Ni icyumba umwana ashobora kuza, akareba amashusho, akabihuza n’ibyo yiga maze agakora ubushakashatsi ndetse n’abarimu bakaza kugikoresha bigisha.”

Ibi byumba by’ikoranabuhanga byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko hasigaye amashuri make ataragezwamo ibyuma nk’ibi by’ikoranahanga, kandi nayo uko agezwamo umuriro w’amashanyarazi bizihutishwa mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Ati “ Turi kugera ku bintu bishimishije,amashuri yose afite umuriro yose uyu munsi yose afite ibyumba by’ikoranabuhanga ndetse na interineti. Dusigaranye ku mashuri ataragira umuriro kuko ari kure, ahandi hose hashoboka turi gushyiramo imbaraga kugira ngo ibikoresho byose by’ibanze bibe bihari.”
Yongeraho ati “Ibi byumba by’ikoranabauhanga n’ibikoresho bigendana n’abarimu , uyu munsi barasobanukiwe, bazi ibyo bagomba gukora, urwo ni urugendo rutajya ruhagarara ndetse uyu mushuinga wadufashije guha amahugurwa benshi bari hafi kugera ku 30.000.”

Kim Jinhwa, Uhagarariye KOICA mu Rwanda (Country director) avuga ko bizeye ko ibi byumba bizarushaho kubyazwa umusaruro.

Ati “Uyu munsi ni itangiriro ryo gushyira mu bikorwa iki gikorwa, mu gihe dusoza uyu mushinga wo kugeza ikoranabuhanga ku mashuri, twiringiye ko abarimu, abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri bazarushaho gukoresha no kubyaza umusaruro ibi bikoresho twatanze.

Guhera mu 2019, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanyakoreya, KOICA.

Ni amasezerano yari ateganyijwe mu gihe cy’imyaka itatu hakorwa umushinga ugamije kongera ubumenyi n’ubushobozi mu burezi n’ ubushakashatsi hakoreshwa ikoranabuhanga.

Binyuze muri uyu mushinga wa CADIE, mu mwaka wa 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB) cyashyikirijwe arenga miliyari 8 Frw, yatanzwe na KOICA mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette
Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB

 

Bugesera hafunguwe ibyumba by’ikoranabuhanga 8

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA