Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye

Abanyeshuri barangije icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye basaga ibihumbi 200,379 nibo barakora ibizamini bya leta bisoza ibi byiciro byombi.

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) batangaje ko ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange umwaka 2023/2024 bizatangira ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024.

Mu itangazo ryashizwe hanze na NESA kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Uburezi  yavuze ko   gahunda yo gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri 2023 /2024  ku biga icyiciro rusange n’ayisumbuye  izatangira tariki 23 Nyakanga 2024.

Ni ibizamini bizatangira  ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2024, aho igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibi bizamini  ku rwego rw’igihugu  kizabera  kuri G.S Remera Protestant mu Karere ka Kicukiro, aho bizatangizwa na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu.

Kuri iri shuri rya G.S Remera Protestant hakazakorera abakandida 223 bo mu cyiciro rusange “O level”, bagizwe n’abahungu 113 n’abakobwa 110. Naho abakandida 112 bo mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye “A-Level” bagizwe n’abagabo 42 n’abagore 70.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko mu gihugu hose abakandida bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange O-level ari 143,842 barimo abahungu 63,546 n’abakobwa 80,298.

Ni abanyeshuri bazaba baturutsemu bigo 1,968 aho bazakorera ibizamini kuri site 681.

Ni mu gihe abazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (A-level) ari abakandida 56,537. Aho abahungu ari 23,651 naho abakobwa 32,886 bakaba baturuka mu bigo by’amashuri 857 nabo bakazakorera ibizamini kuri site 516.

Mu mashuri yisumbuye ya Tekinike (TSS) bafite abakandida 30, 922 abahungu 16,842 n’abakobwa 14,080, aho biga mu bigo by’amashuri 331 bo bakazakorera ibizamini kuri 201. Gusa abiga muri iki cyiciro bo ibizamini ngiro bakaba barabirangije.

Ishuri Rikuru Ryigisha Abarimu (TTC), hazakora abakandida 4,068, naho mu ishuri ry’abafasha b’abaforomo harimo abakandida 203, abahungu 114 n’abakobwa 89 bazaba baturutse mu mashuri 7.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bya leta mu cyiciro rusange n’amashuri yisumbuye

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA