REB yatangaje ko banyeshuri ibihumbi 345 aribo bagomba kwitabira Gahunda ya Nzamurabushobozi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushyinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, DrNelson Mbarushimana yavuze ko abanyeshuri barenga ibihumbi 345 biga mu mashuri abanza bagize amanota ari munsi ya 50% ko aribo bagomba kwitabira Gahunda ya Nzamurabushobozi.

Gahunda ya Nzamurabushobozi yaje ije guha amahirwe abanyeshuri bafite amanota ari munsi ya 50% kugira ngo nabo bimuke bafite ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari bafite.

Mu kiganiro na RBA umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushyinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana yabwiye yavuze ko abanyeshuri barenga ibihumbi 345 bagize amanota ari munsi ya 50% bandikiwe ku ndangamanota zabo ko bagomba kwitabira gahunda nzamurabushobozi ndetse ababyeyi babo bagakangukira kubohereza ku ishuri.

Ati “Umubyeyi wese aho ari agomba kumenya ko umwana afite ari umukandida mu cyerekezo 2050. Kugira ngo abana dufite bazagire ubuzima bwiza, bazabeho neza bibesheho bakorere n’igihugu, umurongo umwe gusa uzadufasha kubigeraho ni uko umwana yiga.”

Yakomeje agira ati “Mu kwiga umwana azajijuka, amenye ibiri kubera ku Isi, ari na yo mpamvu mboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa ku mubyeyi ufite umwana wagombaga kujya muri iyi gahunda akaba akiri mu rugo yumve ko adakunda igihugu.”

Ababyeyi bibukijwe ko abatazuzuza inshingano zo kohereza abana ku ishuri bazatumizwa bakabazwa impamvu yo kudakora inshingano nkuko bikwiye.

Ati “ababyeyi batazohereza abana ku ishuri muri iyi gahunda bazahamagazwa bagasobanura impamvu bitwaye batyo kuko aya masomo atangirwa ku ishuri umwana yari asanzwe yigaho.”

Mbarushimana yavuze ko Kandi hazashaka uburyo aba babyeyi bahwiturwa bagawe kubera ko ntabwo bari kuzuza inshingano zabo.”

Mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA