Abagera ku bihumbi 40 bahawe akazi k’ubwarimu mu myaka itatu ishize

Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB rwavuze ko umubare w’abarimu bashya binjijwe mu kazi mu myaka itatu ishize ugera ku bihumbi 40, ari nabwo budasa bubayeho mu burezi bwo kwakira abarimu benshi mu gihe gito.

Ni mu gihe kandi muri gahunda y’imyaka irindwi yagenewe kwihutisha iterambere NST1, hubatswe ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 27, bituruka ahanini ku kuba imibare y’abana bitabira ishuri buri mwaka igenda yiyongera.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko impuzandengo y’abanyeshuri bicara mu ishuri igeze kuri 42 bavuye kuri 45 mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022. Nubwo bimeze bityo, hari n’aho abana bakicara mu ishuri bari hejuru ya 60, bikomeje kuba imbogamizi ku myigire ariko ziri kuvugitirwa umuti urambye.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze REB, Dr. Mbarushimana Nelson, aganira n’itangazamakuru yahishuye ko ibyumba by’amashuri byubatswe byatumye umubare w’abanyeshuri biga mu ishuri rimwe ugabanyuka, akomerezaho ko mu myaka itanu ishize, abarimu binjijwe mu kazi mu buryo butigeze kubaho ukundi mu Rwanda.

Ati “Nababwira ko mu gihe cy’imyaka igera kuri ibiri n’igice cyangwa itatu twabashije gushyira mu myanya abarimu ibihumbi 40. Ni ibintu bitari bisanzweho, ntabwo byari umwitozo woroshye ariko nk’uko mubizi abarimu bagira izindi gahunda, abakomeza amasomo yabo, hari abandi bagira andi mahirwe bakajya ahantu hatandukanye, twe rero dufite inshingano y’uko umwarimu wagiye tumusimbuza undi.”

Dr Mbarushimana yagaragaje ko gukora igenzura ngo barebe abavuye mu burezi cyangwa abahawe izindi nshingano ari igikorwa gihoraho, kugira ngo babasimbuze abandi bityo uburezi ntibudindire.

Ati “N’ubu turi gukokorana n’uturere kugira ngo turebe aho abarimu bagiye bagenda, abakeneye gusimbuzwa kugira ngo tubashe kubashyira mu myanya kuko turabafite bahagije ku rutonde dusanzwe dufite ku buryo umwaka w’amashuri uzatangira mu mashuri yose bafite abarimu kandi biteguye kwigisha.”

Inama y Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, yari yaganiriye ku iterambere ry’imibereho y’umwarimu mu buryo bwo kuzamura ireme ry’uburezi maze igena kongera imishahara y’abarimu ku buryo bukurikira:

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 yongerewe 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 50.849 FRW, umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1 yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umwarimu w’umutangizi cyangwa 54.916 FRW;

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza – A0 yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 70.195 FRW.

Abarimu ibihumbi 40 bahawe akazi mu myaka itatu ishize

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA