Joseph Nsengimana wagizwe Minisitri w’Uburezi ni muntu ki?

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo, Minisiteri y’Uburezi yahawe uyiramutswa mushya, Joseph Nsengimana wasimbuye Gaspard Twagirayezu wagize umuyobozi mukuru ushinzwe isanzure.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakoze impinduka muri bamwe mu bagize guverinoma.

Umwe mu bahawe inshingano nshya ni Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya no kwigisha ikoranabuhanga muri Mastercard Foundation.

Ushobora kwibaza zimwe mu zindi nshingano Joseph Nsengimana uyu wagizwe Minisitiri w’Uburezi yaba yarigeze kugira dore ko ari no mu nararibonye mu ngeri zitandukanye dufite hano mu Rwanda. gusa mbere gato y’uko tubabwira izindi nshingano yagize hari ibindi ugomba kumumenyaho:

Joseph Nsengimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n’icya gatatu mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical engineering) yakuye muri Brigham Young University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. na none kandi hiyongeraho impamyabushobozi yahawe mu bijyanye n’imiyoborere mu 2006 ayikuye muri UCLA Anderson School of Management.

Joseph Nsengimana zimwe mu nshingano yagize, yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki, Igenamigambi n’Imikoranire idaheza muri Intel (Global Diversity and Inclusion – GDI, Policy, Strategy, and External Partnerships – PSEP). Ibi yabikoze mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Inshingano ze ahanini zari igenamigambi n’imikoranire bigamije guteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire mu mikorere y’ikigo ku rwego mpuzamahanga.

Yayoboye kandi itsinda ryari rifite inshingano ku birebana n’imikoranire na za guverinoma, uburezi, ikoranabuhanga na politiki zijyanye n’umuyoboro mugari wa internet (broadband) mu Karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Sibyo gusa kuko yanakoranye na za minisiteri zishinzwe uburezi mu bihugu binyuranye hagamijwe guteza imbere imikoranire n’abafatanyabikorwa mu gukoresha ikoranabuhanga no guteza imbere imyigishirize.

Joseph Nsengimana , kuva 2019 yari ashinzwe guteza imbere uburezi binyuze mu ikoranabuhanga, yafashaga ba rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, si abo gusa kuko yabifashaga n’abashakashatsi ndetse n’abandi. Izi nshingano akaba yarazikoze imyaka igera kuri itanu muri Mastercard Foundation.

Joseph Nsengimana asimbuye Twagirayezu Gaspard akaba abaye Minisitiri wa 17 ugiye kuyobora Minisiteri y’uburezi, kuva Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe mu 1994.

Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA