NESA yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri barenga ku mabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA cyibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ibikubiye mu mabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi.

 

NESA itangaje ibi nyuma yuko Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta, ay’incuke, abanza n’ayisumbuye.

 

Minisitiri w’Uburezi yari yavuze ko icyo cyemezo cyari kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by’ibigo by’amashuri ku musanzu w’ababyeyi aho hari ibigo byasabaga ababyeyi amafaranga y’umurengera bikagora ababyeyi.

 

Icyo gihe kandi nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yatangaje ko mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022/2023 hari gushyirwaho gahunda yo kuringaniza amafaranga y’ishuri mu bigo bya leta n’ibyigenga bifatanya na leta.

 

Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975 ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi.

 

Mu mashuri y’isumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19,500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85,000Frw ku gihembwe.

 

NESA iributsa kandi abantu bose ko ufite amakuru y’ishuri ryarenze kuri ayo mabwiriza, yahamagara kuri nomero itishyurwa ariyo 9070 cyangwa akohereza ubutumwa akoresheje email: info@nesa.gov.rw.

NESA yagarutse ku mabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA