Burera: Abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bari guhugurwa

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bari guhugura abarimu bigisha amateka, aho bari guhugurwa kumyigishirize y’amateka y’u Rwanda by’umwihariko ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

 

Ni abarimu bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Rusizi, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rubavu, aho aya mahugurwa ari kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu karere ka Bugera, akaba yaratangiye kuri uyu wa 16 Nzeri 2024.

 

Muri aya mahugurwa, abarimu bazahabwa ibiganiro bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo bwagutse.

 

Bamwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko ari ibyo kwishimira kuko ngo bigishaga amateka bayanyura hejuru, by’umwihariko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko ngo bahuraga n’ikibazo cyo gusubiza ibibazo babazwaga n’abanyeshuri.

 

Emmanuel Philémon Ndagijimana, ni umwarimu wo mu Karere ka Rutsiro witabiriye ayo mahugurwa avuga ko bishimiye aya mahugurwa ku mateka y’u Rwanda.

 

Yagize ati “Ikintu cy’ingenzi twiteze ni ububasha bwo guhangana n’imbogamizi duhura nazo mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka y’iki gihugu asa naho yagize ingaruka ku banyarwanda twese bituma bamwe mu barimu batinya, batisanzura mu gihe bigisha amateka ya Jenoside n’amateka y’igihugu muri rusange.”

 

Akomeza agira ati “By’umwihariko biturutse ku bibazo abarimu babazwa n’abana bibagora ku byumva, binaturutse ku bikomere bafite ubwabo imbere mu ribo, ibyo bigatuma umwarimu atabasha gutanga isomo uko riri kandi mu murongo w’igihugu tuba dukwiye kumenya neza aho twaturutse kugira ngo tubone guhanganira aho turi kugana, ni amahugurwa azadufasha kwirekura tukigisha amateka uko ari.”

 

Nyirangirababyeyi Jacqueline nawe ni umwarimu wo mu Karere ka Nyamasheke witabiriye aya mahugurwa na we.

 

Abishimangira agira ati “Abenshi mu barimu, bagera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagataruka, bakayaca hejuru ahubwo bakigisha ibindi atari uko babuze umwanya, ahubwo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo abagifite ibikomere batarakira ubwabo.”

 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Eric Uwitonze Mahoro, ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa, yavuze ko amahugurwa agamije gufasha abarimu kurushaho kunoza imyigishirize y’amateka yiganjemo aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Yagize ati” Ibyuho birahari byinshi mu myigishirize y’amateka, ari nayo mpamvu mu bufatanye na MINEDUC na REB twashyizeho uburyo bwo guhugura abarimu bigisha amateka kuko byagaragaye ko hari ugutinya kuvuga ku mateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

 

Eric Uwitonze Mahoro yavuze kandi ko abaramu bazaganirizwa uko barenga ibikomere cyangwa ingaruka ayo mateka yagize ku muntu ku giti cye byumwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ati “Bitewe n’uko n’abarimu ari abantu, hari ubwo usanga ayo mateka afite uko yamugizeho ingaruka, yagera kuri izo nyigisha ntiyigirire icyizere gihagije cyo gufungura ikiganiro ku banyeshuri, bitewe n’izo ngaruka amateka yamugizeho.”

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko ari ngombwa ko abarimu bahugurirwa integanyanyigisho nshya, mu gufasha abana kugira ubumenyi ku mateka y’igihugu.

 

Yagize ati “Mu nshingano zacu harimo guhugura abarimu, ni muri urwo rwego byabaye ngombwa ko aba barimu b’amateka, bahabwa amahugurwa y’umwihariko mu rwego rwo kubabwira ibyahindutse mu nteganyanyigisho kandi biganisha mu gutanga umucyo, no kubereka uburyo bayigisha bitababangamiye kandi babohotse, kugira ngo bwa butumwa bujyanye n’amateka butangwe neza n’abana babashe kuyamenya kandi basubizwe n’ibibazo bitandukanye bafite.”

 

Muri aya mahugurwa abarimu bazarushaho kumenya aho bakura amakuru mpamo no kumenya aho bakura imfashanyigisho zihagije zateganyijwe, hakazaba n’umwanya wo gufasha abanyeshuri gusura inzibutso za Jenoside n’ahandi hagaragara amateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi.

 

Aya mahugurwa atangiye ku wa 16 Nzeri 2024, azasozwa ku wa 14 Ukwakira 2024. yitabiriwe n’abarimu 2,949, ahawe abarimu mu byiciro Bitandatu, icyiciro cya mbere cyatangiye amahugurwa cyitabiriwe n’abarimu 410.

 

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA