Ruhango: Abana banyagiwe banga ko Ibendera ritwarwa n’umuyaga, HOSO yabituye kubarihira ishuri

Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda, HOSO ryiyemeje kurihira ishuri kugeza basoje amashuri yisumbuye, abana 6 bo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye nyuma yo kunyagirwa imvura ikabahitiraho barimo kurinda ibendera ry’igihugu ryari rigiye gutwarwa n’umuyaga.

Heads of Schools Organisation in Rwanda (HOSO) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024 nibwo iri huriro ryasuye ishuri ribanza rya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Ari naho aba bana 6 barinze ikirango cy’igihugu cy’Ibendera, bakagaragaza ubutwari bwo kwanga ko ibendera ritwarwa n’umuyaga ubwo hagwaga imvura ivanze n’umuyaga ku gicamunsi cya tariki 2 Ukwakira 2024.

Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda, HOSO ryashimiye aba bana ku butwari bagaragaje bushimangira inyigisho nziza z’uburere mboneragihugu n’ubutore batorejwe muri iri shuri ribanza cya Cyobe, ndetse biyemeza kuzabarihira amashuri kugeza barangije ayisumbuye.

Bagize bati “HOSO ikaba izafasha aba bana 6 mu myigire yabo kugeza barangije amashuri yisumbuye. Yiyemeje kandi gukorera ubuvugizi andi mashuri kugira ngo ubuyobozi bwayo bugere ku ndangagaciro z’ubutwari, uburere, ubumenyi no guteza imbere igihugu.”

Bakomeza bagira bati “Tuboneyeho gushimira abafashije aba bana hamwe n’abarezi babo, tunasaba buri wese kwitabira kurema izindi ntwari, ashyigikira gahunda ya Minisiteri y’Uburezi y’ifunguro ry’abana ku ishuri mu bukangurambaga bwiswe Dusangire Lunch.”

Abana banashyikirijwe ibikoresho by’ishuri

Mu mpamvu aba bana bagarutseho zabateye kwemera kunyagirwa bakaramira ibendera ry’igihugu ryari rigiye gutwarwa n’umuyaga, nuko batojwe ko ibirango by’igihugu ari icyubahiro cy’igihugu batakemera ko kigwa hasi.

Umwe muri bo ati “Imvura yaraguye ari nyinshi igurukana amabati, tubona idarapo ry’igihugu rigiye kugera hasi, turavuga tuti bitewe n’amasomo batwigishije ntabwo twatuma idarapo (Ibendera) ry’igihugu cyacu rigera hasi, nibwo kugenda ritaragera hasi turaryururutsa.”

Undi nawe ati “Ibyatumye dufata idarapo nuko  mu isomo rya Social umwarimu wacu adushishikariza ko ibirango by’igihugu cyacu iyo bigiye kugwa hasi, tugomba kugenda kubisigasira kuko ari bibi cyane ku buryo igihugu cyacu cyahita gita ubwigenge.”

Gutozwa gukunda igihugu nibyo byateye ubutwari aba bana baramiye Ibendera ry’Igihugu

Aba bana kandi ku bufatanye n’Akarere ka Ruhango, bagejejweho ibihembo bagenewe na Polisi y’Igihugu, ibashimira igikorwa cy’indashyikirwa bagaragaje cyo kuramira Ibendera ry’Igihugu mu mvura nyinshi yagwaga iherekejwe n’umuyaga mwinshi wanasenye amwe mu mashuri y’iki kigo.

Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri HASO basuye EP Cyobe

Abanyeshuri batozwa kubaha ibirango by’Igihugu birimo ibendera
Abanyeshuri banyagiwe barinda ibendera

Abana bose bahabwa ifunguro ku ishuri

Uyu muyaga wangije bimwe mu byumba by’amashuri kuri EP Cyobe

Polisi y’u Rwanda nayo yashimiye aba bana

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA