Bamwe mu baturage b’akarere ka Huye biganjemo biganjemo abageze mu zabukuru baravuga ko bahangayikishijwe no kutamenya gusoma no kwandika kuko biri mu bibadindiriza iterambere, bakifuza kwigishwa.
Ni bamwe mu baturage baganiriye na IMYIGIRE.RW barimo abagore, abagabo, ndetse n’urubyiruko bavuga ko kutamenya gusoma no kwandika byababereye imbogamizi ikomeye, aho bavuga ko byatewe no kutagirirwa umugisha wo kugana ishuri, dore ko ngo kutamenya gusoma no kwandika biri mu bibavutsa amahirwe atandukanye.
Bakongeraho ko binabatera ipfunwe mu bandi, bagahera aho basaba Leta kugira icyo ikora bagafashwa kumenya gusoma no kwandika, byibura bakagira n’ubumenyi bw’ibanze.
Umwe mu rubyiruko waganiriye wo mu karere ka Huye, avuga ko we kutamenya gusoma no kwandika yabitewe nuko atigeze agana ishuri gusa akavuga ko yabikuyemo ingaruka mbi zirimo kwirukanwa mu kazi, agasaba Leta kumufasha akamenya gusoma no kwandika.
Ati “Njyewe ntabwo nzi gusoma impanvu ntabizi ntabwo nigeze ngera mu ishuri, amahirwe menshi ancaho kubera ko ntazi gusoma no kwandika hari na hantu nigeze gukora, kubera kutamenya gusoma baranyirukana icyo nifuza ni uko Leta yamfasha nkamenya gusoma no kwandika.”
Undi muturage nawe wo mu Karere ka Huye, avuga ko kutamenya gusoma no kwandika bimutera ipfunwe mu bandi, agasaba Leta kugira icyo yabikoraho.
Yagize ati” Nanjye ndabyifuza kuko kutamenya gusoma mba numva bintera ipfunwe Leta idufashije nkajya mu ishuri ariko sinige buri munsi kugira ngo nge mbona uko mpahira abana bange nkamenya gusoma no kwandika byanezeza kuko mu matsinda baratunyanganya, cyangwa bakagutorera kuba umuyobozi.
“Ariko kubera kutamenya gusoma no kwandika ukabyanga kandi bakubonyeho ubunyangamugayo. Ntiwavuga uti reka ncuruze niteze imbere kuko wahomba.”
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edourd Ngirente, avuga ko muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cyayo cya kabiri, NST2, bazashyiraho gahunda zo gufasha buri munyarwanda kugira ubumenyi bw’ibanze mu gusoma no kwandika, bizamufasha kwiteza imbere.
Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Leta y’imyaka itanu iri imbere izageza mu 2029, NST2.
Yagize ati “Mpereye k’uburezi mu rwego rwo guteza imbere uburezi, ingingo nkuru zigamijwe icya mbere ni ugukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, hari ugutanga uburezi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”
Akomeza agira ati “Hari ugufasha buri mu nyarwanda kugira ubumenyi bw’ibanze mu gusoma no kwandika bizamufasha kwiteza imbere no gukurikira gahunda z’igihugu z’iterambere, hari ugukomeza gukurikirana ko abana bageze igihe cyo kwiga ko ashyirwa mu ishuri ntihagire umwana ugeza igihe cyo gutangira ishuri uguma mu rugo iwabo.”
“Kugira ngo izi ntego zigerweho guverinoma izashyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose hagamijwe kurushaho kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize, hazakomeza kongerwa ibikoresho bikenewe n’umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi”.
Ibarura Rusange riheruka ryagaragaje ko nibura abanyarwanda 78% bazi gusoma no kwandika, naho umujyanama wa gahunda ya Minisiteri yUburezi izwi nka Soma Rwanda, yagaragaje ko nubwo umubare wabatazi gusoma ukiri hejuru, hari icyizere ko bazagabanuka uko imyaka ihita.
IMYIGIRE.RW