Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’uburezi, barwanya ikibazo cy’abata ishuri, hagamijwe kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abana bata ishuri, aho usanga iyi ngingo ari imwe mu muzikunda kugarukwaho cyane mu nzego za Leta, ndetse n’izindi zitandukanye.
Nubwo bimeze bityo ariko, mu 2007 Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’Uburezi bw’Imyaka icyenda [Nine Year Basic Education] hagamijwe ko imibare y’Abanyarwanda bajya mu ishuri izamuka.
Ni gahunda yaje kunganirwa n’iy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, yashyizweho mu 2012, aho kuva icyo gihe kugeza uyu munsi umunyarwanda aba ashobora kwigira ‘ubuntu’ kuva mu mashuri abanza kugeza arangije ayisumbuye.
Gusa nubwo hakozwe igishoboka cyose ngo ntihagire umwana ureka ishuri, hakomeje kugaragara impamvu zituma abana bava mu mashuri zitandukanye bitewe na buri muntu, akenshi usanga impamvu nyinshi zishingiye ku makimbirane yo mu miryango n’imyumvire ikiri hasi ku bamaze kugira amikoro, usanga babwira abana babo ko bafite amafaranga kandi batarageze mu ishuri.
Zimwe mu mpamvu zikunze gushyirwa mu majwi ko zitera abana kuva mu ishuri harimo ko abana bajya mu mirimo ibabuza kwiga rimwe na rimwe bayoherezwamo n’ababyeyi, hari kandi imyitwarire y’abana banga kujya ku ishuri bakirirwa bazerera, guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bituma abana bahinduka inzererezi.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’imyigire. Rw, bavuga ko impamvu abana bata ishuri ari uko ubushobozi buba bucye ngo kuko kwishuri basabwa amafaranga menshi.
Umwe yagize ati “Hazamo ibintu byo gutanga amafaranga tutayafite, ubushobozi buba ari buke niyo mpamvu abana bava mu ishuri.”
Undi nawe ati” Nabo baba bari gushakisha ubuzima bagira ngo barebe ko babona uduceri wenda akabona nk’inkweto cyangwa umwambaro”.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko abanyeshuri bava mu mashuri mu byiciro bitandukanye bagabanyutseho mu mwaka wa 2023 bagera kuri 6.8%, bavuye ku 8.5% mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku byerekeye guteza imbere urwego rw’uburezi, ku wa 18 Mata 2024, yagagaragaje ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abanyeshuri, ndetse bamwe bari bararitaye barigarukamo.
Yagize ati “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imirire y’abana bituma babasha gukurikira neza amasomo yabo. Ubuhamya turabufite ndetse n’abagarutse ku mashuri bari barayataye kubera iyo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo igaragaza ko ababyeyi nabo basabwe kumenya inshingano zabo kubera ko gushyira umwana mu ishuri ari itegeko kandi nta mpamvu n’imwe yatuma umwana w’Umunyarwanda atajya mu ishuri.
Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi rivuga ko umubyeyi cyangwa ufite ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zirimo guha umwana uburere bwiza no kwita ku mikurire myiza ye, gutangiza umwana ishuri ku gihe, gukurikirana imyifatire n’imyigire y’umwana, guha umwana ibikenewe mu myigire ye n’ibindi.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyizwe ahagaragara kuwa 23 Gicurasi 2024 igaragaza ko abana binjiye mu mashuri mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 ari 94.3% ugereranyije n’abagejeje igihe cyo kwiga, mu gihe mu mwaka wari wabanje bari 87.3% bigaragagaza izamuka rya 7%.
IMYIGIRE.RW