Amaherezo yo gutsindwa isomo ry’Imibare ni ayahe?

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko izashyira umwihariko ku kunoza imyigire y’amasomo arimo imibare na Science, hagamijwe kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Leta y’ U Rwanda yashyize imbaraga mu burezi, kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri kaminuza hagamijwe gushakira umuti urambye ikibazo cyo kuba abanyeshuri badatsinda neza amasomo y’imibare na Science.

Ni ikibazo cyakomeje kwigaragaza mu mashuri yose mu gihugu, hakibazwa niba byaba biterwa nuko abana biga basimburana mu mashuri, bamwe bakiga mu gitondo abandi nimugoroba, bituma biga amasaha 20 gusa mu cyumweru. Kuko imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragagaza ko amashuri agera kuri 86% yo kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza biga basimburana mu mashuri.

Byakomeje kwibazwaho cyane bibaza niba byaba biterwa n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, cyikaba gikoma mu nkokora uburezi kuko nk’ubu hari aho amashuri arimo abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe, ariko igisubizo nticyabonetse.

Ibarura ryakozwe rigaragaza ko 56% ari bo bafite ubumenyi buhagije mu Mibare, naho abo isuzuma ryasanganye ubumenyi buhagije mu gusoma no gusobanukirwa Icyongereza ni 38%, mu Kinyarwanda basanze ari 67%.

Iki kibazo cyo kuba abanyeshuri badatsinda imibare gikomeje kuba agatereranzamba. ariko hari bamwe mu banyeshuri baganiriye na IMYIGIRE. RW, bavuga ko nubwo imibare ikomera usanga akenshi biterwa n’abarimu bayigisha.

Umwe witwa Niyomugabo Olivier yagize ati “Imibare irakomera noneho hari igihe uyigishwa n’umwarimu mubi akajya akwibwirira ko utayimenya ugasanga nawe ubyishyizemo ntuyikunde kandi urabyumva nawe ntiwakumva icyo udakunda”.

Undi nawe witwa Uwase Carine yagize ati” Hari gihe n’umwarimu aba atayumva cyangwa atazi kuyigisha neza ugasanga bikuviriyemo no kutumva andi masomo nka chemistry n’ayandi”.

Hirya y’ibyo ariko Guverinoma igaragaza ko izashyira umwihariko ku kunoza imyigire y’amasomo arimo imibare na Science.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko iki kibazo cyo kuba abanyeshuri badatsinda neza amasomo y’imibare na Science bakizi kandi bari kukivugutira umuti.

Yagize ati “Nko mu mashuri abanza tubona ko abana ntabwo batsinda cyane  imibare tugomba gushyira imbaraga mu mibare na science, aho ngaho hari ipfundo ryo gukemura ikibazo. ubwo mu minsi itaha nitumara gushyira hanze ibyo ku cyiciro cy’amashuri asoza tuzabagaragariza aho bigeze.”

Akomeza agira ati” Usubira inyuma ukareba ugashakisha ukavuga uti ariko bite? akenshi niyo uganira nabo tunihereyeho usanga akenshi twarize natwe tutayumva ugafata mu mutwe ukavuga uti ndayisubiza uko mwarimu yayimpaye, ariko bitavuze ngo urabyumva. navuga ko rero aho hakiri ikibazo ndetse iyo turi gutegura amahugurwa ababikurikira barabibona dusigaye twibanda cyane nkaho ngaho”.

Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta ku bashoje amashuri abanza mu mwaka wa 2023/2024 isomo ry’imibare niryo ryagaragajwe nk’isomo ryatsinze abanyeshuri cyane ugereranije n’andi masomo nka siyansi n’indimi.

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%, mu bijyanye na siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7% .

Isomo ry’Imibare ricyeneye gushyirwamo imbaraga

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA