Minisitiri w’uburezi yavuye imuzi impinduka mu burezi zirimo kuba buri shuri rizahabwa umuforomo

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko kugira ngo hashyirweho sitati nshya imwe ariko ireba abakozi bose bo mu bigo by’amashuri, bizafasha ishuri gukorera hamwe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko mbere hariho sitati yihariye ariko igenga abarimu gusa, ariko ubu ikaba ari sitati yigenga ariko ihariwe abakozi bose bo mu bigo by’amashuri.

Hashize igihe gito hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ni Iteka ryagaragayemo impinduka nyinshi ndetse zitavuzweho rumwe zirimo imyanya mishya mu mashuri, isuzuma ku bayobozi, abarimu n’ibindi.

Ku bijyanye no kongera imyanya mishya mu mashuri, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko mbere mu mashuri abanza hari bamwe mu bayobozi batagiraga, ugasanga hari byinshi bitagenda neza gusa kuri ubu hakaba harongewemo abandi bakozi.

Yagize ati “Iyi sitati nshya yongera imyanya cyangwa se imirimo mu bigo by’amashuri. Urebye ubu twashyizeho umuyobozi wungirije w’ikigo, ubundi twari dufite umuyobozi gusa. Twashyizeho umurimo w’umucungamutungo ku bigo […] amashuri abanza ntabo yagiraga cyangwa ugasanga atari umwe kuri buri shuri, ugasanga imicungire itagenda neza.”

Yakomeje agira ati “Ku ishuri hazajya haba hari umuforomo. Murabizi ko nta baforomo twagiraga bashinzwe kureba abana iyo barwaye mu mashuri, ubu uwo mwanya washyizweho kugira ngo mu gihe umwana arwaye, abashe kwitabwaho mbere yo kumujyana kwa muganga. hashyizweho kandi umujyanama mu myigire n’imitekerereze n’umubitsi w’ibikoresho.”

Minisitiri w’Uburezi kandi yavuze ko mu rwego rwo kongera umucyo mu buryo bikorwa, abayobozi b’ibigo bazajya bashyirwaho na Minisiteri y’Uburezi, aho mbere abayobozi b’amashuri bashyirwagaho n’Akarere.

Ati “Abayobozi b’ibigo bazajya bashyirwaho na Minisiteri y’Uburezi, bivuze ko izajya ireba mu barimu babishoboye kandi babifitiye uruhushya hanyuma bashyirwe muri iyo myanya. Minisiteri ishobora no gushyiramo undi muntu udaturutse mu burezi, mu gihe hari ubumenyi runaka dukeneye wenda tutabonaga. Ubusanzwe abayobozi b’amashuri bashyirwagaho n’Akarere, ni ukugira ngo twongere umucyo mu buryo bikorwa.”

Joseph Nsengimana yahishuye ko ari na yo mpamvu bashyiraho isuzuma buri myaka itatu kugira ngo barebe niba bari gukora neza, ahamya ko uruhare abayobozi b’ibigo n’abarimu bafite, rukomeye cyane ngo kuko aribo babana n’abanyeshuri umwanya munini.

Minisitiri w’Uburezi yanavuze ko hashyizweho umucyo ku buryo abarimu bashyirwaga mu kazi, aho ngo mbere ababaga bashyizwe ku rutonde rw’abatsinze (waiting list) barugumagaho imyaka ibiri barindiriye ko akazi kaboneka, gusa kuri ubu ngo abantu bazajya barumaraho umwaka umwe, nushira atarashobora gushyirwa mu kazi, azongera akore ikindi kizamini.

Ati” Ikindi ni uburyo abarimu bashyirwaga mu kazi. Ababaga bashyizwe ku rutonde rw’abatsinze (waiting list) barugumagaho imyaka ibiri barindiriye ko akazi kaboneka. Ibyo byateraga ikibazo ku bana barangije, bakisanga bagiye gukora ikizamini ariko hari urutonde ruriho abandi bategereje. ubu rero urwo rutonde abantu bazajya barumaraho umwaka umwe, nushira atarashobora gushyirwa mu kazi, azongera akore ikindi kizamini”.

Akomeza agira ati “Turi no kureba niba icyo kizamini gikenewe cyane cyane ko abanyeshuri baba barangije mu mashuri yacu agenewe ubwarimu. Gusa byo turacyabisuzuma.”

Mu Iteka ryasohowe kandi hagaragaramo ko ikizamini cyanditse abashaka kuba abarimu bakoraga hiyongereyemo icyo kuvuga icyongereza. Minisitiri Nsengimana, yavuze ko buri mwarimu wese akwiye kumenya icyongereza.

Ati “Icyongereza nirwo rurimi twigishamo cyane cyane mu mashuri ya Leta. Uwigisha rero akwiriye kukimenya kuko ntabwo wakwigisha mu rurimi utazi. Abarimu bagomba kuba bafite ubumenyi muri uru rurimi bubemerera kwigisha. Hejuru y’ibyo twashyizeho n’ingamba zibafasha kugira ngo bitegure. Tuzashyiraho uburyo bwo kubafasha kugira ngo bongere ubumenyi bwabo mu Cyongereza, tunabasaba ko bashyiramo imbaraga.”

Minisitiri Nsengiyimana yagaragaje ko nta bakwiriye guterwa ubwoba n’igenzura mu mashuri, kuko rigamije gukosora ibitagenda.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana
Buri shuri rizahabwa abakozi bashya barimo umuforomo n’umuyobozi w’ishuri wungirije

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA