Gahunda yo kurira ku ishuri izwi nka “School Feeding” ku bana biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye imaze kugaragara nk’inkingi ya mwamba mu kugira umumaro mu nini ku abana biga, kuko ibafasha gukunda amasomo dore ko ngo biri no mu biri gutuma abana badakomeza guta ishuri.
Ni ibiri guhurizwaho n’inzego z’uburezi mu Rwanda, ababyeyi n’abanyeshuri, aho bahamya ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikomeje gushyirwamo imbaraga nyinshi yakemura burundu bimwe mu bibazo bikibangamiye uburezi by’umwihariko icyo guta amashuri no gutsindwa.
Ni gahunda idafitiye akamaro abanyeshuri gusa kuko n’ababyeyi babo biraborohereza gukora imirimo ntacyo bikanga mu gihe n’abarezi bavuga ko abana barya ku ishuri bakurikira neza bitandukanye cyane n’igihe bataryaga ngo kuko bagiraga ikibazo mu gukurikira mu ishuri.
Iyo uganiriye n’ababyeyi bemeza ko gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri byafashije abana babo gutsinda neza ibintu bahurizaho n’abana babo. By’umwihariko iyi gahunda yarushijeho gutanga umusaruro nyuma yaho leta y’urwanda igabanyije uruhare rw’ababyeyi ikongera amafaranga yagenerwaga umwana, ibi byatumye abana babo bitabira i shuri kandi bahabwa indyo yuzuye buri munsi.
Leta y’U Rwanda igira uruhare rwayo kuri buri munyeshuri, aho School feeding mu gihugu hose, itwara miliyari 98 frw buri mwaka, buri mwana akaba agenewe ifunguro nibura rimwe ku munsi, ariko n’ababyeyi bakagira icyo bishyura.
Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, agaruka ku buzima rusange bw’igihugu, yavuze ko gahunda yo guhera abana ku ishuri ifunguro “school feeding” yagize ingaruka nziza cyane, ngo kuko umusaruro uri kugarara abana bari gutsinda ndetse n’umubare w’abana bata ishuri ukaba waragabanutse.
Ati “Imibereho myiza y’umunyarwanda ni uko umwana abona ifunguro ku ishuri. Uyu munsi umwana wese w’umunyarwanda wiga afata ifunguro nibura rimwe ku ishuri, iryo funguro icyo rifasha ni uko niyo iwabo yaba atariye neza agera ku ishuri agafata iryo ifunguro. Ibyo rero bigira ingaruka nziza kuko abana ntibagita ishuri cyane kuko bazi ko bari burye ku ishuri, ikindi imibereho myiza y’umwana iriyongera, icyindi byatanze umusaruro kuko abana barushijeho gutsinda neza.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2021 mu burezi bw’ibanze, igipimo cy’abata ishuri cyagabanutseho 4% bivuye ku mbaraga Leta yashyize muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (School feeding).
Mu mushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda, mu ngingo irebana n’inshingano z’umubyeyi mu guteza imbere ireme ry’uburezi, harimo guha umwana ibikenewe mu myigire ye ndetse minisiteri y’uburezi ikifuza ko mu bikenewe umubyeyi akwiye guha umwana we, ifunguro ritaburamo.
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka ‘school feeding’ igamije gufasha abana kwiga neza bityo bagatsinda uko bikwiye. Muri 2014 nibwo iyi gahunda yatangiye, itangirira mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ndetse Politike yayo yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda, muri 2019 ihita iba itegeko mu mashuri yose uhereye mu y’abanza.
IMYIGIRE.RW