Isomo ry’Ubushabitsi rigiye kongererwa ubushobozi mu burezi bw’u Rwanda

Minisiteri y’uburezi ivuga ko hajyiye kongerwamo imbaraga nyinshi mu isomo ry’Ubushabitsi (Entrepreneurship) mu rwego rwo gufasha abata ishuri kwihangira umurimo, ndetse n’abasoza kwiga.

Ubushabitsi cyangwa se kwihangira imirimo ni kimwe mu byagaragaye nk’ikintu k’ingenzi ku bukungu bw’ U Rwanda, ndetse kandi Leta ntihwema gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo.

Ni kenshi abanyeshuri babwiwe ko ubumenyi bahabwa mu ishuri budakwiye kurangirira ku ntebe y’ishuri ndetse no guteganya kubona akazi gusa, ahubwo bakwiye no guharanira gushinga ibigo byigenga bizabagirira akamaro na sosiyete muri rusange.

Gusa kugeza ubu hakomeje kugaragazwa ibibazo n’impungenge z’abanyeshuri basoje kwiga bavuga ko bafite ubushomeri. Ndetse n’abatinyutse bakihangira imirimo bagaragaza imbogamizi zo kugorwa no gushyira mu bikorwa imishinga yabo, harimo kuba benshi bafite ubwoba bw’igihombo mu gihe bitagenze neza, kubura ubufasha mu gihe cyo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, kubura igishoro bakiva mu ishuri n’ibindi.

Ibi byiyongeraho ko benshi mu rubyiruko batizerwa n’ibigo by’imari ku buryo bagorwa no kubona inguzanyo zabafasha kubona igishobora, ndetse ingwate kuri bamwe bakaba bagorwa no kuyibona ngo babe babasha kwisunga ama banki.

Nyamara imibare y’abasoza amashuri yaba ayisumbuye na za kaminuza ku byiciro binyuranye, ntisiba kwiyongera. Gusa abahabwa akazi ni mbarwa, ku buryo igitekerezo gisumba ibindi ari ugutekereza byagutse ku buryo bwo kwihangira umurimo.

Imibare yo muri Gashyantare 2023 yerekanye ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, ari miliyoni 7,9, harimo ibihumbi 792 bangana na 17.2% badafite kazi. muri iyo mibare, abanyeshuri badakora indi mirimo yinjiza amafaranga, babarirwa mu batari ku isoko ry’umurimo.

Gusa, mu rwego rwo kuziba ibyo byuho bikigaragara Leta y’urwanda ikomeje kubitekerezaho aho yafashe ingamba zo gushyira imbaraga mu isomo ryo kwihangira umurimo.

Ni igikorwa cyatangiye kwigwaho, kuko mu minsi ishize ubwo hategurwaga amarushanwa yateguwe n’umuryango utegura urubyiruko rw’Afurika ukabaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere, Educate ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze,REB, batangaje ko guhera mu mwaka utaha wa 2025, uburyo isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship) ryigishwamo ku banyeshuri bitegura gusoza amashuri yisumbuye buzahinduka, buri munyeshuri akazajya abazwa icyo azakora asoje amasomo, abafite imishinga minini itanga icyizere bagashakirwa abaterankunga.

Si ibyo gusa kandi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu ku wa 13 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko hajyiye kongerwa imbaraga mu isomo ry’Ubushabitsi mu rwego rwo guteganyiriza abanyeshuri basoza kwiga yewe n’abata ishuri.

Ati “Kwiga Entrepreneurship(ubushabitsi) ntabwo ari amashuri ya Tekinike yagakwiye kuyiga yonyine ahubwo twagakwiye kureba uburyo tuyashyira mu mashuri yose. Nk’uko mu bizi Leta idukangurira kwihangira umurimo kandi Entrepreneurship ya dufasha muri ubwo buryo. Ubwo icyo kibazo tugiye ku kigaho turebe uburyo ayo masomo cyangwa se ayo mahugurwa yajya aboneka akagera mu mashuri yose.”

Kugeza ubu isomo ryo kwihangira imirimo ryigishwa abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye, rikaba rifasha abanyeshuri gusoza bafite ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye no gucunga umutungo no kwihangira umurimo.

Isomo rya Enterpreneurship rigiye gushyirwamo imbaraga

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA