Ababyeyi barasabwa gushyigikira kugaburira abana ku mashuri

Minisiteri y’Uburezi irashimangira ko uruhare ababyeyi bishyuraga ku bigo by’amashuri mu kugaburira abana ku ishuri ruzakomeza kuba rumwe mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko gutumbagira kw’ibiciro ku masoko.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko gushyiraho amafaranga amwe ku bigo by’amashuri nk’uruhare rwabo mu kunganira ibigo by’amashuri kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri byabafashije ndetse bituma n’abana batava mu mashuri kubera kubura amafaranga.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko itumbagira ry’ibiciro ku masoko no kuba hari bamwe mu babyeyi badatanga imisanzu byatumye umwaka ushize ibigo by’amashuri bisigaramo imyenda kuri barwiyemezamirimo babigemuriye ibiribwa n’ibindi bikoresho muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko uruhare rw’amafaranga ababyeyi bishyuye mu kunganira amafaranga leta itanga muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri umwaka ushize n’ubundi ari rwo bazongeragutanga.

MINEDUC isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirinda gushyiraho amafaranga bishakiye ngo kuko aho bazagira ikibazo leta izabisuzuma dore ko hari n’umwihariko wo kureba ibiciro by’amazi n’amashanyarazi.
Umwaka ushize wa 2022-2023 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amafaranga ntarengwa ku bigo by’amashuri y’incuke, abanza, ndetse n’ayisumbuye y’uburezi rusange n’aya tekiniki ya leta cyangwa andi akorana na leta kubw’amasezerano, aho umunyeshuri wiga mu mashuri abanza umubyeyi yishyura amafaranga 975Frw ku gihembwe.
Umunyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye uruhare rw’umubyeyi ni amafaranga 19500Frw ku gihembwe.
Ku munyeshuri wiga aba mu kigo mu mashuri yisumbuye umusanzu w’umubyeyi ntugomba kurenga amafaranga 85000Frw.

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA