Ababyeyi basabwe kohereza abana ku ishuri kare mu kubarinda gutsindwa

Uruhare rw’ababyeyi mu gufasha abana gusubira ku mashuri ni ingenzi cyane kugira ngo abana basubire ku mashuri bafite umutima wuje ibyishimo, imbaraga, kandi intego ari ugutsinda.

Akenshi iyo abana bavuye mu biruhuko, bashobora guhura n’ikibazo cyo kutagira ishyaka ryo kwiga, ndetse bamwe bakumva bigoye kugarura ubwonko bwabo ku masomo. muri icyo gihe, ababyeyi bafite inshingano zo kubafasha gutegura ubwonko bwabo, Kuganira n’abana ku kamaro k’amasomo no kubasobanurira neza ko ari ahantu ho gukura no gutera imbere mu buzima ni intambwe ikomeye.

Mu gihe abana basubira ku mashuri nyuma y’ibiruhuko, ababyeyi baba bafite inshingano zikomeye zo kubafasha kugira ngo bagaruke mu myigire no kwitegura neza amasomo baba bagarutsemo.

Nubwo ababyeyi bamwe batabimemya, nibo bagira uruhare runini mu kugarura ishyaka ryo kwiga mu bana, ndetse bakanabafasha gukemura ibibazo bahura na byo mu mashuri, hari nibyo bashobora gukorera abana babo bishobora no kongera imbaraga z’abana mu buryo bw’imitekerereze, ndetse no ku mubiri.

Bamwe mu babyeyi usanga bazi ko kwishyura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’urugendo ari ko kwita ku abana nyamara siko bimeze. hari bamwe mu babyeyi baganiriye na Imyigire. rw bavuga uko babyumva.

Umwe witwa Mukantwali Sipesiyoza yagize ati” Ku giti cyanjye icyo nkora ni ukubaha ibikoresho nkenerwa no kubabwira ko bagiye ku kazi nk’abandi bose, ko umushahara wabo ari amanota, kugira ngo bayabone bakaba basabwa kwiga neza bagatsinda, ikindi nkomoza kuri discipline no gusenga”.

Undi nawe witwa Kampire Claudette yagize ati” Iyo ngize Imana mbona amafaranga bakagenda kuko urabizi kuyabona biba bigoye, nka babwira nti rero mugende mwige neza dore muba mureba aho nyakura bana banjye ntabindi biba ari ibyo”.

Nubwo bimeze bityo ariko ababyeyi bagomba kuganira n’abarimu, bakamenya uko abana bitwara mu ishuri, kandi bagashakira abana uburyo bwo gutunganya amasomo yabo neza, bagafasha abana gushyiraho intego kandi bakagenzura uko bikorwa, bakagira uruhare mu gufasha abana gukurikirana amasomo no kwitegura neza ibizamini.

Si ibyo gusa kuko babyeyi bashobora no gufasha abana babo kumenya uko babana n’abagenzi babo mu ishuri, bakabigisha uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane no kubahana hagati yabo.

Nubwo ababyeyi bashobora gukora ibishoboka byose mu gufasha abana gusubira ku mashuri, haracyari imbogamizi zikigaragara, urugero, hari abana bamwe bashobora guhura n’ikibazo cy’ubukene, aho ababyeyi batabasha kubona ibikoresho by’ishuri cyangwa amafaranga yo kwishyura amasomo.

Ariko nubwo ibyo bitoroshye, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije guha amahirwe yo kwiga buri mwana wese w’umunyarwanda.

Muri make ababyeyi ni abajyanama ba mbere mu rugendo rw’uburezi bw’abana babo. Gusa ikiruta ibindi, gukorera hamwe, ababyeyi, abarimu, ndetse n’abana, ni bwo buryo bwiza bwo gukomeza gutera imbere mu burezi, gutegura abana ku hazaza heza, no kubaha amahirwe yo kugera ku ntego zabo.

Abanyeshuri bashyiriweho uburyo buborohereza kugera ku ishuri
Ababyeyi basabwe kohereza abana kare

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA