Abafite ubwoba bwo gutakaza akazi kubera Ubwenge buremano “Robots” basabwe gusubiza agatima impembero

Mu gihe u Rwanda rukataje mu kwimakaza ikoranabuhanga cyane cyane ikoreshwa ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence) nko mu burezi basabwe kureka guhangayika kuko robot itazasimbura mwarimu ahubwo izamwunganira.

Ubwenge buremano “AI” ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngeri zitandukanye, aho akenshi usanga bakoresha robots mu mirimo cyangwa se izindi porogaramu za musadobwa mu mirimo yakabaye ikorwa hifashishijwe ubwenge bwa muntu.

Abasesengura ikoreshWa ry’ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko ubwenge buremano bukenewe mu rwego rwo gucyemura ibibazo byugarije isi, by’umwihariko hagabanywa umwanya umuntu yamara akora icyo kintu.

Mutijima Asher Emmanuel, Umuyobozi wa Rwanda TVET Board (RTB) Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, avuga ko ikoreshwa ry’ubwenge buremano mu mashuri bitavuze gusimbura cyangwa se kwirukana mwarimi ahubwo iryo koranabuhanga rije kumwunganira.

Ati “Ntabwo ubwenge buremano buje gusimbura abantu ku byo bakoraga, ahubwo buje kubunganira mu kazi, niba umwana utaha mu rugo rurimo ababyeyi badafite ubumenyi bwo kumufasha gukora isuzuma cyangwa imikoro, azajya abasha kubona umwarimu muri mudasobwa ye umufasha gusubiza kandi uwo mwarimu nawe ashobora gutanga isuzuma. Icyo gihe ntakazi kazaba gatakaye.”

Mu biteganywa kandi gukorwa n’iri koranabunga harimo koroshya no kwihutisha akazi nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Diolichat, Irafasha Dieudonné wakoze ikoranabuhanga rishobora gukora indangamanota, mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’abana bamara igihe bazitegereje.

Yagize ati “Ikigo gifite ikoranabuhanga ryacu, akazi cyakoraga mu cy’umweru kigakora umunsi umwe gusa. Ntiriragera ku rwego twifuza rwo kuba ryabasha gukosora ibizamini ariko riteranya amanota rikanakora indangamanota byihuse.”

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Diane Sengati, avuga ko nta muntu wakabye agira impungenge zo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano kuko buzafasha mu guteza imbere uburezi harimo no kuba aho mwarimun atari.

Ati “Wasangaga iyo mwarimu agiye amasomo ahagarara ariko ubwenge buremano butinyura abana gukora ubushakashatsi bwabo umwarimu adahari, bigatuma abona abandi barimu, ibyo bizatuma ubumenyi bw’abanyeshuri burushaho kwaguka”.

Bamwe mu barangije amasomo y’ikoranabuhanga mu Rwanda bavuga ko batangiye kuribyaza umusaruro ariko ko hakiri urugendo rurerure ngo ribe inzira ya nyayo y’terambere.

U Rwanda rurakataje mu gukoresha ubwenge buremano mu burezi

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA