Abagera ku 1500 bazahabwa buruse yo kwiga mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

Biciye muri gahunda yo kongera ubumenyi no kuzamura ireme mu mashuri ya tekinike, Urwengo rw’Igihugu rushinzwe imyigishirize ya tekinike, imyunga n’ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko abarenga 1500 bo mu miryango itishoboye bazahabwa buruse.

Mu mwaka wa 2023, nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’igihugu cy’Ubudage binyuze muri Banki y’Iterambere ya KFW hatangijwe gahunda yo kongera ubumenyi no kuzamura imyigishirize mu bya tekinike.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda TVET Board (RTB), Paul Umukunzi, yerekanye ko binyuze muri iyi gahunda abanyeshuri basaga ibihumbi 4 aribo bazabyungukiramo, aho abazaba batoranyijwe bazahabwa ubufasha buzatuma bakomeza kwiga mu yisimbuye.

Paul Umukunzi yavuze ko abarebwa n’iyi gahunda by’umwihariko ari abaturuka mu miryango itishoboye batsinze neza ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Agira ati “Buruse igizwe n’ibintu bitandukanye, birimo kwishyurirwa amashuri, ubwishingizi, ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’urugendo n’ubundi bufasha bushingiye ku kwimenyereza umwuga no guhuzwa n’inganda.”

Akomeza avuga ko mu by’ingenzi bizagenderwaho batoranya abanyeshuri ari imyirondoro yujujwe mu ikoranabuhanga ryifashisha rya SDMS (School Data Management System), asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuzuza neza imyirondoro yabo.

Kugeza ubu ibigo byashyizwe muri iyi gahunda ni 50 byo hirya no hino mu gihugu. Uretse gutanga amahirwe ku banyeshuri, hagamijwe guteza imbere impano no kuzamura uburinganire mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Imibare igaragaza ko iyi gahunda ikomeje gutera imbere kuko bavuye ku banyeshuri 218 bafashwaga mu igerageza ry’uyu mushinga bakagera ku banyeshuri 1,500.

Abarenga 1,500 bazahabwa buruse yo kwiga imyuga n’ubumenyingiro

NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA