Abagera muri kimwe cya kane mumashuri abanza barasibira cyane.

Uburezi mu Rwanda ni imwe mu ngeri ziri gutera imbere ku buryo bwihuse ndetse igihugu kibushingiyeho amizero y’iterambere kubera gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Gusa iyi ngeri iracyarimo inzitizi zikomeye kuko abanyeshuri basibira n’abata ishuri bakiri benshi.

Iteka rya Minisitiri w’Uburezi ryo ku wa 20 Ukwakira 2021 rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi, rigaragaza uko abanyeshuri bo mu yindi myaka mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri abanza byari 3831, na ho abanyeshuri icyo gihe bari miliyoni 2.742.901.

Muri uwo mwaka abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bangana na 24.6%, mu gihe abimukiye mu bindi byiciro ari 68.30% na ho abandi 7.10% bataye ishuri.

“Muri uwo mwaka abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bangana na 24.6%, mu gihe abimukiye mu bindi byiciro ari 68.30% na ho abandi 7.10% bataye ishuri.

Mu Cyiciro Rusange [Tronc Commun] abasibiye ni 14% mu gihe abimukiye mu yindi myaka ari 73.50% na ho 12.50% bavuye mu ishuri.

Abo mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye bo hasibiye 4%, himuka 89.30% mu gihe 6.40% ari bo bataye ishuri. Abasibiye ku rwego rw’igihugu babarirwa muri 14% by’abanyeshuri bose bari bari mu ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2021/22.

Abayobozi b’amashuri bavuga ko mbere yo kwemererwa gufata icyemezo cyo gusibiza abana batsinzwe, wasangaga birara ntibige uko bikwiye kuko babaga bazi ko amanota yose bagira bazimuka.

Umuyobozi wa GS Kimironko I, Habanabashaka Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ati “Uyu munsi usanga abana bafite umuhate mu kwiga, n’ikimenyimenyi ariya masaha bavuga yo gutangira saa mbili 45, ugera mu kigo saa Moya n’Igice ugasanga abana bageze mu ishuri barimo kwiga. Ibyo bigaragaza ubushake abana bafite bitewe n’uko azi ko natsindwa azasibira.

Iryo teka rivuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro asibira iyo atatsinze isuzumabumenyi hagendewe ku bipimo ngenderwaho kandi byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.

Habanabashaka yavuze ko umunyeshuri wo mu ishuri ribanza aba agomba kuba afite nibura amanota 48% mu gihe uwo mu mashuri yisumbuye aba agomba kugira amanota 55% kugira ngo yimukire mu wundi mwaka.

Umwihariko ngo uba ku biga cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye, aho bo ku masomo atatu y’ingenzi bagomba kwiga uwagize 55% ariko yarayatsinzwe arasibira.

Ni iki gituma abana batsindwa?

Kuva mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwubatse ibyumba by’amashuri birenga 25.000, birimo ibyiyongeraga ku bigo bisanzwe, n’amashuri mashya yashinzwe hagamijwe gukemura ibibazo by’ubucucike n’ingendo ndende abanyeshuri bakoraga bajya ku ishuri.

Gusa n’ubu hari ibigo ugisanga umwarimu yigisha abanyeshuri barenga 140 ku munsi, ni ukuvuga 70 mu gitondo n’abandi 70 nyuma ya saa sita.

Umusesenguzi mu burezi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ngenzi Alexander, yabwiye IGIHE ko ubucucike mu mashuri bwaba imwe mu mpamvu zituma abana batsindwa ndetse bagasibira ku kigero kiri hejuru.

Ati “Tugomba kureba ese icyumba cy’amashuri kijyamo abana bangahe? Ese umwalimu ashobora kubakwira bose akabaha imyitozo ku buryo bose batyaza ubwenge? Umwalimu agomba kuba yigisha abana ashobora gukurikirana uko imibare yagenwe. Iyo babaye 80 se umwarimu yabageraho ate?

Dr Ngenzi avuga ko n’ubushobozi bw’abarimu bukwiye kurebwaho kuko kuba yaratsinze ikizamini cy’akazi bidasobanuye ko atanga ubumenyi neza, kandi igihugu kigomba kubona abantu bafite ubumenyi buzazamura ubukun

Izindi mpamvu zishobora gushingira ku bikoresho birimo ibitabo bidahagije byagaragaye mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe.

Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ubwo Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2021/2022, Perezida wayo Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko hari amashuri usanga abana 170 basangira igitabo kimwe.

Yagize ati “Niba dufite igitabo cya entrepreneurship cy’umwaka wa mbere w’ayisumbuye, kandi dufite kuva kuri A kugeza kuri D, ufashe wa mubare w’abana 46 baba batagomba kurenga mu ishuri ugasanga ni igitabo kimwe, wasanga bagisaranganyije. Ariko n’ubucucike burahari, hari aho twabonye hari 46 na 70.”

Abadepite basabye REB kongera imbaraga mu kongera imfashanyigisho ku barimo no ku banyeshuri, byaba ibitabo, gushyira ibikoresho bya laboratwari bigezweho mu mashuri yigisha siyansi n’ibindi.

Kugeza ubu hagaragara icyuho kinini mu bantu bize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 22% by’abanyarwanda batakandagiye mu ishuri, naho 53.9% bize amashuri abanza, abize icyiciro rusange ni 8.7%, mu gihe abasoje ayisumbuye ari 6.4% na ho abize kaminuza bakaba 3%.

 

 

UBUREZI.RW.

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA