Abakoresha ChatGPT bashyizwe igorora

Open AI yakoze ChatGPT izwiho gusuzubiza ibibazo biba byananiranye, yamaze gutangaza ko hari ibindi bongeye muri iyi System bizajya bifasha abayikoresha kunyurwa n’ubusobanuro bahabwa.

ChatGPT ni System yatangiye gukora ku wa 30 Ukwakira 2022 ariko itangirana n’amakuru yo kuva mu kwezi wa Nzeri 2021 gusubiza mu myaka yabanje gusa. Bivuze ko nta makuru yagaragaraga ya nyuma ya Nzeri 2021 kuri uru rubuga.

Iyi System izwiho gusubiza ibibazo by’ingutu ndetse abanyeshuri benshi bakayifashisha bakora ubushakashatsi, bari bafite imbogamizi z’uko hari amakuru mashya agendanye n’ibigezweho batajya babona kandi byaragaragaye ko ari urubuga rwakwifashishwa mu gukora ubushakashatsi.

Mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza ku bakoresha uru rubuga, Open AI yakoze uru rubuga yamaze gushyiramo indi System nshya aho uru rubuga rugiye kujya rujyana n’ibigezweho kuri Internet.

Uru rubuga rwaje ari igisubizo haba ku banyeshuri cyangwa se abandi bakora ubushakashatsi hirya no hino ku Isi dore ko mu mezi abiri gusa abarukoresha bahise bagera kuri Miliyoni zirenga 10.

Mu mezi icyenda atambutse, uru rubuga rumaze kuba ikimenyabose ku Isi hose ndetse abantu benshi bakaba barwifashisha cyane mu bikorwa bikenera ubwenge.

Dore ibihugu 5 bikoresha cyane ChatGPT ku Isi

1 US 12.12%

2 India 7.61%

3 Japan 4.17%

4 Brazil 3.32%

5 Colombia 3.16%

Kugeza ubu , abagana uru rubuga rwa CHATGPT bakeneye kubaza ibibazo ubu bwenge bw’ubukorano, bamaze kurenga Miliyari hafi ebyiri kuva iyi systeme ibayeho.

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA