Abakozi ba NESA basuye urwibutso rwa Ntarama banaremera uwarokotse Jenoside

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA basobanuriwe amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2024, nibwio aba bakozi bunamiye, banashyira indabo ku mva y’Abatutsi basaga 5000 biciwe kuri kiriziya ya Ntarama no mu bice bihakikije.

Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iri tsinda rya NESA ryasuye Nyirankuriza Felecite, bamugenera bimwe mu byo yari akaneye birimo ibikoresho n’ibiribwa. Ni nyuma yaho bari baramusaniye inzu ye yabagamo ariko ishaje.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ntarama,Umwanankabandi Mathirde, yashimiye NESA kuba baragize igitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama no kuremera uyu mukecuru Nyirankuriza Felecite kuko ari bimwe mu bibakomeza.

Ati “ Nubwo twababajwe bikomeye ariko duterwa inkunga no kubabona mwaje, ibi biduha ingufu. Kubabona byonyine.“

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yagaye abari abarezi bijanditse muri Jenoside.

Ati “Ntabwo uburezi buriho ubu bukirera abishi. Uburezi buriho ubu, burerera Abanyarwanda,Abanyarwanda b’ejo baha igihugu ikizere kandi bazakomeza kucyubaka. NESA ifite uruhare rukomeye cyane kugira ngo ikomeze gusigasira no guteza imbere inkingi z’ingenzi guverinoma yashyizeho . Imwe muri yo ikaba ari iyo guca akarengane no guheza.”

Mukecuru Felecite w’imyaka 86, yashimye ko iki kigo cya NESA cyamutekereje, kikaza kumusanira inzu yendaga kumugwaho.

Ati “ Byanshimishije cyane, nari ku gasozi, mvuga ko inzu izangwaho ngapfa. Yendaga kugwa rwose, kuba bayisannye ndishimye , nzajya njyamo ndyame.”

Umurenge wa Ntarama habarurwa abarokotse Jenoside batishoboye badafite amacumbi bagera kuri batatu. Ni mu gihe abafite izishobora gusanwa bagera kuri batanu.

Mukecuru Nyirankuriza Felecite warokotse Jenoside yaremewe n’abakozi ba NESA

Abakozi ba NESA basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Dr Bernard Bahati, yagaye abari abarezi bijanditse muri Jenoside
IBUKA mu murenge wa Ntarama yashimiye NESA

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA