Hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa amarerero y’abana bato mu rwego rwo gufasha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye ndetse no gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kubivamo.
Mu buhamya butangwa n’ababyeyi batandukanye bavuga ko amarerero y’abana bato yabafashije kumenya gutegura neza indyo yuzuye ndetse bakabasha no kubona umwanya mwiza wo gukora indi mirimo.
Mukamunani Christine ni umuturage wo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Cyumba avugana na kigalitoday,avuga ko irerero ryabakemuriye bimwe mu bibazo bahuraga nabyo birimo imvune nyinshi z’uko birirwaga mu mirimo y’urugo bakabifatanya no kurera abo bana b’incuke.
Avuga ko iyo babasigaga mu rugo bakajya guhinga basangaga abana babo bagiye mu mihana kuzerera ndetse rimwe na rimwe bagahura n’impanuka z’uko abana babo bajya mu mihanda imodoka zikaba zabagonga.
Ikindi Mukamunani avuga nuko nta biryo bifite intungamubiri babaga babasigiye ndetse rimwe na rimwe bakabirya bidashyuhije.
Ati “Ibyo byose byabagiragaho ingaruka nyinshi zirimo kurya nabi, isuku nke, kutarira ku gihe kuko twabaga twatinze mu mirimo ibyo byose bikabagiraho ingaruka z’imirire mibi zirimo n’uburwayi bw’inzoka zo mu nda”
Irerero ryabaye kimwe mu bisubizo byo kubafasha kongera uburere bw’abana babo kuko ubu babasiga ku ishuri kandi bakizera umutekano wabo.
Ati “Kuba abana bacu baba bari kumwe n’umwarimu ubarera bituma twumva dutekanye kandi natwe bituma tubasha gukora imirimo y’urugo twisanzuye”
Mukantagwabira consolée nawe yemeza ko irerero ry’incuke ryabafashije gukemura ibibazo byinshi cyane ariko cyane ikibazo cy’imirire mibi mu bana.
Ati “ Ubu tubasha gutegura indyo yuzuye ifite intungamubiri zirimo ibirinda indwara, ibitera imbaraga, n’ibyubaka umubiri bigatuma n’umwana wari mu mirire mibi abasha kuyivamo kuko aba yitaweho uko bikwiye”.
Ni izihe ngaruka ziba ku mwana wagwingiye?
Umwana wagwingiye bimubuza kwaguka uko bikwiriye mu buhanga n’ubwenge, mu ndimi ndetse no mu mibanire myiza n’abandi.
Akenshi abana batagaburiwe neza uko bikwiriye barya nabi igihe kinini baba bafite amahirwe menshi yo kudakora neza mu ishuri ndetse no kudatsinda.
Abana bo mu miryango ikennye nibo bakunze kugwingira kurusha abana bakomoka mu miryango yifashije.
Kugwingira n’ingaruka z’imirire mibi no kurwaragurika bya hato na hato ndetse no kutitabwaho k’umwana. Bikaba biterwa no kuba umwana atarabonye indyo yuzuye igihe kirekire no kurwaragurika.
Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko igwingira rigabanya ubukungu bw’igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Umwana wagwingiye ntatanga umusaruro nk’uwa mugenzi we bangana utaragwingiye, bityo n’ubukungu bukadindira.
Emmanuel Munyampeta umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA avuga ko ari ngombwa kwita ku mwana hakiri kare kuko hafi ya 80% by’ubwonko bwe biremwa mu myaka itandatu yambere. Iyo umwana agwingiye mu bwonko, mu mitekereze ye no mu gihagararo, aba atakaje amahirwe atazongera kugaruka no mu bukuru bwe.
Munyampeta avuga ko ababyeyi bafite inshingano yo kwita ku mirire myiza y’umwana, isuku ye, iy’ibikoresho n’aho batuye, uburere buboneye, no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Ati “Ababyeyi basabwa no kubahiriza gahunda za Leta zo kwitabira amarerero kuko kuri buri mudugudu haba irerero ry’abana bato, kandi ni cyo ayo marerero yashyiriweho kugira ngo afashe abana kugira umutekano igihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo”.
Akomeza avuga ko kwita ku mwana hakiri kare bimurinda kugwingira kuko umwana witaweho hakiri kare, akura neza, atsinda neza mu ishuri kandi amenya gufata ibyemezo bikwiye uko agenda aba mukuru.
Leta y’u Rwanda yashyizeho imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana
Imbonezamikurire y’abana bato ‘ECD’ ni uburyo bwashyizweho bwo gufasha abana mu myaka 5 ibanza y’ubuzima bwabo, no gufasha ababyeyi kwigishwa hakiri kare, gutegura indyo yuzuye, isuku ndetse no kurinda umwana kugwingira.
Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato ari na yo yashyizeho ingo mbonezamikurire y’abana bato, yatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha abana gukira indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira.
Ni gahunda izamara y’imyaka itanu ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), hamwe Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).
Abajyanama b’ubuzima nabo bagira uruhare muri iyi hagunda kugira ngo bigishe ababyeyi uburyo bita ku bana uko bikwiye ndetse babafashe no kumenya gutegura indyo yuzuye. Bagapima n’abana ngo bamenye ikiciro barimo.
Imirire mibi n’igwingira bipimwa hagendewe ku bintu bitatu birimo uburebure ugereranije n’imyaka umuntu afite, ibiro ku burebure n’ibiro ku myaka.
Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibiro byinshi.
Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.
U Rwanda rwari rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 igwingira mu bana rikazaba rigeze ku 19%.
Nubwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana bitoroshye hari tumwe mu turere twagiye tugaragaza impinduka aho Akarere ka Nyamagabe kageze kuri 33.6%, kavuye kuri 51.8% mu gihe aka Nyaruguru kari kuri 39% kavuye kuri 41% naho Nyabihu yo ikaba iri kuri 46% ivuye kuri 59%, Akarere ka Rubavu ko kageze kuri 40.2% kavuye kuri 46%.
Ubu mu Rwanda hari amarerero agera kuri 31,118 mu turere 30 twose tugize u Rwanda akaba yita ku mirire no ku mikurire y’abana bato.
UBUREZI.RW.