Uburezi bw’abana bo mu byaro ni kimwe mu bikiri ikibazo mu Rwanda. Nubwo uburezi ari uburenganzira bw’ibanze kuri buri mwana, abana bo mu byaro bahura n’imbogamizi zitandukanye mu kugerageza kubona uburezi bufite ireme.
Nubwo ikoranabuhanga rikomeje kugenda ritera imbere mu burezi, abana bo mu byaro bo bakomeje kubura amahirwe yo kurigeraho. Muri ibi bihe amashuri menshi akoresha internet n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, gusa abana bo mu byaro usanga batabona uburyo bwo kubona ibyo bikoresho. Ibi bituma bakomeza kuba inyuma mu myigire, mu gihe abandi bana bo mu mijyi bagenda babona ayo mahirwe.
Muri rusange, amashuri yo mu byaro aracyagaragaramo ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, imbogamizi mu kubona interineti, ndetse n’ubumenyi buke ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Rero hakenewe ingufu nyinshi kugira ngo ikoreshwa ryaryo mu mashuri yo mu byaro rirusheho kwiyongera.
Ibi rero usanga biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo ubucucike mu mashuri, aho usanga amashuri amwe na amwe asabwa kwakira abana benshi kurenza ubushobozi bwayo.
Ibi bituma abanyeshuri basangira ibyumba by’amashuri, bikagira ingaruka ku myigire yabo kuko umwarimu atabasha kwita kuri buri mwana. Ikibazo cy’ubucucike kandi gituma ibikoresho nk’ibitabo, intebe, n’ibindi bikoresho by’ishuri bigorana kuboneka.
Ikindi gituma abana bo mu byaro batabona uburezi bufite ireme, usanga ababyeyi benshi bo mu byaro bahura n’ibibazo by’ubukene, bigatuma batabasha gutanga amafaranga y’ishuri cyangwa ibikoresho by’ishuri ku bana babo.
Ikindi kigaragara ni uko ababyeyi bo mu byaro akenshi bagira imirimo ibasaba guhora bayihujyiyeho nk’ubuhinzi cyangwa indi mirimo isaba igihe kirekire. Ibi bituma badashobora kuboneka ngo bafashe abana babo mu masomo.
Mu bitekerezo by’ababyeyi bo mu cyaro, bo bagaragaza ko hari abakigowe no kubonera ibikoresho abana babo, bakifuza ko Leta n’abafatanyabikorwa barushaho gushyira imbaraga mu kubyegereza ibice by’icyaro.
Bityo rero, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana bo mu byaro, hakenewe ingamba zifatika. Uburezi bw’abana bo mu byaro burasaba ubufatanye hagati y’ubuyobozi kuva mu nzego zo hejuru kugera no mu nzego z’ibanze. Ibi birasaba gukora isuzuma hakarebwa imbogamizi abana bahura na zo mu mashuri ndetse bagafata ingamba zikarishye kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.
Gushyiraho ingamba zihamye, no gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bufatika, ni kimwe mubizafasha abana bo mu byaro kugera ku myigire ihamye. Ni byiza ko abantu bose baba abayobozi, ababyeyi, abarezi, n’imiryango itandukanye bafata iya mbere mu gufasha abana bo mu byaro kugera ku burezi bwiza.
Gusa nubwo bimeze bityo Leta y’u Rwanda, yashyizeho gahunda nyinshi zitandukanye zigamije gutanga uburezi bufite ireme kuri bose, zirimo no gutanga amafunguro mu mashuri (school feeding) kugira ngo abana bo mu byaro babashe kugira imbaraga zo kwiga neza.
Gahunda yo guhafata amafunguro ifasha cyane cyane abana bafite ubushobozi buke, bakabasha gukurikira amasomo nta kibazo cy’inzara bafite .
Si ibyo gusa kuko Leta y’u Rwanda ifite na gahunda yo kongera ubufasha ku banyeshuri bo mu byaro, harimo no gutanga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo abana bo mu byaro babone amahirwe yo kwiga.
Ikindi ni ugushishikariza abarezi gukoresha uburyo bugezweho bwo kwigisha, ndetse no kongera amahugurwa kugira ngo bashobore kwigisha neza abana bo mu byaro.
Mu by’ukuri, nibikomeza gutyo, intego izaba ari ukugera ku burezi bufite ireme, bunoze kandi bukora neza, mu gihe kiri imbere, ndetse n’abanyeshuri bo mu byaro bazahabwa amahirwe angana n’ab’ahandi mu gihugu.
IMYIGIRE.RW