Abanyeshuri basibira byabateye umuhate wo kwiga cyane.

Bamwe mu banyeshuri hirya no hino mu gihugu   bahamya ko kuba haragaruweho gahunda yo gusibiza abanyeshuri batabonye amanota akwiye, byakanguye benshi bihatira gukurikira amasomo bareka kwirara.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yahaye imvaho nshya, igaragaza ko mu mwaka w’amashuri 2021/2022, mu mashuri abanza abasibiye bari 24.6% mu gihe abimutse mu bindi byiciro bari 68.9% abasigaye 7% bo bataye ishuri

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abasibiye banganaga na 14% mu gihe abimutse ari 73.40% naho 12% bavuye mu ishuri.

Mu gihe   cyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye, abasibiye babarirwa kuri 4% abimutse bari 89.30%, mu gihe 6.40% ari bo bataye ishuri.

Niyigena Tresor yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5, ku kigo cya G.S Ndera yagaragaje ko yasibiye kubera kwirara.

Ati: “Mvuga ko ari ugusuzugura amasomo, mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri nari nabonye amanota meza ariko icya gatatu nari naravuze ngo n’ubundi nibafatira kuri aya ngaya mirongo itanu n’ubundi nzimuka”.

Rwabukwisi Velencia kimwe n’abandi bagenzi be 17 basibiye mu ishuri rimwe mu kigo cya G.S Busanza mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bafashe ingamba kugira ngo batazongera gusibira.

Hashize imyaka 3 Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo gukuraho kwimura abanyeshuri bose, ubu himuka umunyeshuri ufite amanota akwiye.

Muhayimana Jean Claude ni umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri avuga ko icyemezo cyo kwimura umunyeshuri yagize amanota akwiye cyongereye imbaraga ku banyeshuri mu kwiga bashyizeho umwete.

Yagize ati: “Ni icyemezo abarimu bishimiye bituma abana bakurikira amasomo neza bakabona amanota ashimishije”.

Hagati aho ariko, Sindahayo Pascal umuyobozi wa G.S Ndera Catholique avuga ko ubucucike mu mashuri ari imwe mu mbogamizi ituma abanyeshuri bamwe badakurikira neza amasomo bikabaviramo gusibira.

Yagize ati: “Buri somo ryose riba rifite iminota 40 kugera kuri buri mwana mu bana 75 muri iyi minota  ntabwo ari ibintu byoroshye”.

Gusizibiza abanyeshuri ni icyemezo kandi gishyigikiwe n’ababyeyi bavuga ko bikwiye ko umwana udafite amanota akwiye yajya asibizwa kugeza abonye ayo kwimuka.

Gusa hari n’abavuga ko gutererana umwana kw’ababyeyi ntihabeho kumukirikirana mu masomo na byo bituma adatsinda neza bikamuviramo gusibira.

“Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi (REB) avuga ko hari ingamba zitandukanye zo kuzamura ireme ry’uburezi, kuko nko mu myaka 3 hubatswe ibyumba 122, kandi ngo gahunda irakomeje mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucukike buri mu mashuri, kugura ibitabo byinshi no gusohora abarimu bashoboye.

Yagize ati: “Ibyumba birimo kubakwa kandi ni umurongo uzakomeza, kugira ngo abanyeshuri bakomeze bigire ahantu heza, ndetse no gushyira mu myanya abarimu, ni ugushyiramo abarimu bashoboye kandi babikunze kugira ngo rya reme ry’uburezi rikomeze kuzamuka”.

Gahunda y’uburezi kuri bose yatumye abanyeshuri biyongera ugeranyije na mbere y’uko ijyaho gusa icyo benshi bahora basaba ni uko kwakira abanyeshuri benshi byahuzwa no kubigisha, bakagira amanota meza atuma bimuka mu byiciro bikurikiraho mu mashuri bigamo.

 

 

UBUREZI.RW.

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA