Abanyeshuri 30 ba IPRC Musanze bahawe buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa

Rwanda Polytechnic”RP” n’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Bushinwa “Jinhua’ bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yo kohereza abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere cya kaminuza mu Bushinwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki 28 Werurwe 2024 i Kigali, aho ku ikubitiro abanyeshuri 30 biga muri IPRC Musanze bahawe buruse.

Aya masezerano yashyizweho umukono azamara imyaka 5, azafasha abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza gukomereza amasomo yabo mu Bushinwa. Ndetse 30 barangije muri IPRC Musanze nibo bahereweho.

Habineza Samuel, wiga Electrical Automation muri IPRC Musanze, umwe muri aba banyeshuri bahawe buruse aganira na IMYIGIRE.RW yavuze ko ari iby’agaciro kuba bahawe aya mahirwe yo kongera ubumenyi mu gihugu cy’u Bushinwa.

Ati “Mbere na mbere ndashima leta y’u Rwanda uburyo idahwema kudushakira ibyiza cyane cyane nk’urubyiruko, iyi buruse nahawe yo kujya kwiga mu mahanga ni ikintu cy’agaciro cyane kandi kinashimishije nkatwe abanyeshuri biga Electrical Automation, mu Rwanda turabizi ko ikoranabuhanga turacyatera imbere ariko aya ni amahirwe atangaje tubonye yo kujya kurahura ubumenyi mu Bushinwa nk’igihugu cyateye imbere cyane kandi gifite ikoranahuhanga riri hejuru.”

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itanu yashyizweho umukono kuri aya masezerano barimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Sylvie Mucyo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

Slyvie Mucyo (Iburyo) Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic ashyira umukono ku masezerano
Irere Claudette (Iburyo) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yitabiriye isinywa ry’amasezerano
Abanyeshuri 30 ba IPRC Musanze nibo baganuye mbere

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA